Gatsibo: Abaturage n’ubuyobozi ntibavuga rumwe ku nyamanswa ziva muri pariki zikabonera

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Karere ka Gatsibo begereye Pariki y’Akagera bakomeje kuvuga ko barembejwe n’inyamanswa ziganjemo imvubu zibonera imyaka, mu gihe ubuyobozi bushinzwe ubukerarugendo mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere buvuga ko buri gushaka uko bwakemura iki kibazo.

Abaturage baturiye Pariki y’Akagera bavuga ko barembejwe n’inyamanswa zibonera imyaka ndetse zikanabatera ubwoba kuko zibasanga mu ngo zabo, bagasaba ababishinzwe kubakemurira ikibazo bavuga ko kimaze iminsi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubuyobozi bushinzwe ubukerarugendo muri RDB buvuga ko bwabanje kwinjiza muri pariki imbogo kuko ari zo zari ziteye ikibazo ku baturage kurenza izindi, ariko ngo ikibazo cy’izindi zitarinjizwamo kiri gukorerwa inyigo ngo harebwe uko cyakemurwa.

Umwe mu baturage wavuganye n’itangazamakuru yagize ati: “Imvubu zidusanga mu rugo. Urugero nk’ubu ngubu mfite hegitari yanjye, ariko ubwatsi ku miringoti, imigozi zaramaze ”.

sitemgr_photo_407868

Undi yagize ati: “Imvubu rwose zitumereye nabi nk’ubu bigera ku mugoroba naba ndi mu mbuga tukumva zirimo guhuma” .

Nubwo aba baturage bakomeje gutabaza, ku rundi ruhande ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buvuga ko iki kibazo cyari gihari ariko nyuma yo kuzitira iyi pariki ngo cyarangiye.

Umunyamabaganga Nshingwabikorwa w’iyi ntara, Makombe Jean Marie Vianney yagize ati: “Twagize amahirwe leta y’u Rwanda izitira iyi pariki mu rwego rwo kugirango itandukanye abaturage n’inyamanswa zinjiraga zikaza zikaba zabavutsa ubuzima, nubwo rimwe na rimwe tugenda tubona ko hari inyamanswa nk’imvubu cyangwa izindi nyamanswa zishobora gutoroka, ariko ubungubu ntabwo icyo kibazo kigihari” .

RDB yo ivuga ko itirengagije ikibazo cy’inyamanswa zasigaye inyuma y’uruzitiro rwa Pariki y’Akagera, ahubwo ngo yabanje kwita ku nyamanswa ziteza ibibazo abaturage kurusha izindi.

Ushinzwe imicungire ya Pariki z’igihugu muri RDB, Ngoga Telesphore yagize ati: “Ntitwirengagije y’uko hari inyamanswa zikiri inyuma ya pariki, tugenda tuzihindira muri pariki. Twahereye kuzo bizwi ko zitera ibibazo kurusha izindi. Ni Imbogo. Nizo zica abantu, nizo zangiza imyaka cyane, ariko uko twagerageje gukemura ikibazo cy’izo nyamandswa zindi, icyo ni ikibazo tuzirikana kandi tuzagenda tunifashisha ibyagiye bikorwa no bindi bihugu byabigezehokugirango turebe uko icyo kibazo twacyoroshya cyangwa se kikazanarangira burundu” .

Usibye gahunda RDB yatangiye yo gusubiza inyamanswa z’inkazi muri pariki aho zagenewe, inavuga ko yatangiye gukura mu baturage ibiguruka byiganjemo Inkende n’Imisambi bijyanwa ahabigenewe.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *