Abanyamategeko ba Gen. Tumukunde barataka guterwa ubwoba

Sangiza iyi nkuru

Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, Rtd. Lt. Gen. Henry Tumukunde yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha byo gutunga intwaro mu buryo butemewe ndetse n’ubugambanyi. Abamuburanira barataka guterwa ubwoba n’abantu batandukanye n’ubwo batabatangaza amazina.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, muri bimwe byagaragajwe nk’ibimenyetso, hari aho ubugenzacyaha bugerageza kugaragaza ko amwe mu magambo ya Gen. Tumukunde, yashishikariza u Rwanda kugaba igitero muri Uganda. Ni imvugo uyu mujenerali yahakanye ubwo yavuganaga na BBC.

Umwe mu banyamategeko ba Gen. Tumukunde, Alex Luganda yatangarije ibinyamakuru byo muri Uganda ko umukiliya we, aregwa hashingiwe ku gitekerezo yatanze ubwo yabazwaga ku bibazo u Rwanda rufitanye na Uganda.

Iyo videwo imugaragaza abivuga, yagaragarijwe abanyamategeko 40 na Gen. Tumukunde ubwe, kugira ngo hasuzumwe uko icyaha cy’ubugambanyi gishinjwa uyu mugabo wigeze kuyobora ubutasi bw’iki gihugu.

Luganda ati “ Ubwo twari kuri sitasiyo ya Kibuli, beretse Gen. Tumukunde natwe, yabajijwe ku kibazo cy’u Rwanda ubwo yari kuri televiziyo.”

Amagambo ya Gen. Tumukunde yumviswe nabi

Abanyamategeko ba Gen. Tumukunde bavuga ko ibyo yatangaje atanga igitekerezo ku bibazo by’u Rwanda na Uganda byaba byarumviswe nabi bityo bigafatwa nk’icyaha.

Uyu mujenerali ngo ubwo yahatwaga ibibazo, yabwiye abamubazaga ko “ Ibyo yavuze byasesenguwe mu buryo busobanura ibindi we atashakaga kuvuga.”

Yavuze ko “ Ibyo yavuze byumvinaye no kubarebaga televiziyo. Yavuze ko azi ikibuga akiniraho kandi ko ibyo byaha ari ibihimbano ngo ave ku mugambi we wo kwiyamamariza kuba perezida.”

Kugeza ubu abanyamategeko bavuga ko batazi niba umulikiya wabo azaburanishwa mu nkiko za gisirikare cyangwa iza gisivili. Bo bavuga ko umukiliya wabo ari umusiviri kuko yasezerwe mu ngabo.

N’ubwo bimeze bityo, amategeko muri Uganda avuga ko umusirikare usezerewe ahita ajya mu nkeragutabara, kandi zikaba ziri mu zigize igisirikare cya Uganda.

Abanyamategeko ba Gen. Tumukunde baterwa ubwoba

Abanyamategeko ba Gen. Tumukunde bavuga ko batewe ubwoba n’abantu bahora babahamagara. Umwe muri bo, Luganda ati ” Nk’abavoka, buri gihe duterwa ubwoba. Ufitanye ikibazo na runaka, ntiwibasira abaganga be, abamwogosha, abakora mu busitani bwe. Abavoka bakwiye kurekwa bagakora akazi kabo.”

Ese gushyira u Rwanda muri iki kibazo byaba bivuze iki?

Kuvuga ko Gen. Tumukunde yakanguriye u Rwanda kuba rwashyigikira uwaba ashaka guhirika ubutegetsi bwa Museveni, ni uguha uburemere ikibazo.

Si Museveni wenyine mu baperezida ba Afurika bazwiho gutinya guhangana n’abandi bakandida babona bakomeye mu matora. Mu matora atandukanye, Museveni yagiye atsinda Besigye, bikanavugwa ko rimwe na rimwe yamwibaga amajwi. Ni ibintu we yagiye ahakana.

Impirimbanyi y’uburenganzira bw’igitsinagore ndetse n’ibijyanye na politiki muri Uganda, Miria Rukoza Koburunga Matembe yatanangarije NTV Akawungezi ko “ Museveni atinya guhatana mu matora ku buryo atabura kugira ubwoba n’iyo yaba azahangana na Chairman wa LC1 [Uyu yagereranwa na mudugudu mu Rwanda]”

Kuri iyi ngingo, Gen. Tumukunde yari aje nk’umuntu uje kuzaha akazi gashya National Resistance Movement (NRM) ya Museveni mu matora ya 2021. Ntawabura gukeka ko haba harimo umugambi wo kumwigizayo mu matora, hagamijwe koroshya akazi ko kwegukana aya matora ku ishyaka ritegetse uganda kuva mu 1986.

BBC yatangaje ko abakurikirana politiki ya Uganda bavuga ko uyu Gen. Tumukunde wabaye mu bashinzwe umutekano wa Museveni no muri politiki ye mu myaka 30 ishize ashobora kuba mu bashobora kumuhigika mu matora.

Abo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bo, bakemanga ubushake bwe mu kwiyamamaza kubera ibyo bamurega yakoze igihe yari ayoboye inzego z’ubutasi n’umutekano ku batari bashyigikiye Museveni.

Ishyaka NRM riri ku butegetsi ryamaganye ibyifuzo bya Tumukunde rivuga ko nta murongo uhamye wa politiki afite. Gusa si ubwa mbere uyu mugabo ashwanye n’iri shyaka.

Mu 2005, yanze ibyo kuvanaho manda zigenerwa umukuru w’igihugu byatumye Museveni yongera kwitoza, Tumukunde yafungiwe iwe igihe cy’imyaka.

Mu minsi yashize Gen. Tumukunde yavuze ko u Rwanda rukwiye gufasha abantu bashaka impinduka muri Uganda, gusa ahakana gushishikariza abantu gutera Uganda.

Yabwiye BBC ati: “Ushobora kwibaza ko umuntu yasaba u Rwanda gutera Uganda? Ibyo ntibishoboka. Gusa ibi byose ni ibihimbano, bityo dutegereje icyo aricyo cyose”.

Uganda ni igihugu “kigendera kuri demukarasi”. Ibi birimo no kuba umuntu runaka yemerewe gutanga ibitekerezo ku ngingo runaka ireba ubuzima bw’igihugu. Kuba Gen. Tumukunde yatanga igitekerezo avuga kuko abona ibintu, si sakirirego uretse ko usanga ari n’ikibazo kiri mu bihugu hafi ya byose byo mu karere.

Politiki ya vuga ariko uvuge ibyo nshaka ni ikibazo mu karere kuko ituma habaho ibitekerezo bimwe bishyirwa imbere kurusha ibindi kandi atari uko byakagenze. Ibi biterwa n’uko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ari ikibazo.

Uganda iteganya amatora ya perezida mu 2021. Benshi mu bashaka kuzahatana barihanangirijwe nk’uko amagambo y’Umuvugizi wa Guverinoma, Ofonwo Opondo P’odel yabitangaje.

Urubanza rwa Gen. Tumukunde wangiwe ubusabe bwo kuburana yidegembya, ruzakomeza nyuma y’ibihe byo kurwanya Coronavirus.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abanyamategeko ba Gen. Tumukunde barataka guterwa ubwoba
    Iyo yicecekera ntavuge ko ashaka kwiyamamaza ntacyo yari kuba.Abantu bazira politike mu isi ni benshi cyane.Bamwe barafungwa,abandi bakicwa,iyo badahunze.Abayijyamo baba bashaka ibyubahiro n’ubukire.Nubwo ikiza bamwe,Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,Gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom ComeQue ton royaume vienne). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Ndetse buzure n’abantu bapfuye barumviraga Imana nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.It is a matter of time.

  2. Abanyamategeko ba Gen. Tumukunde barataka guterwa ubwoba
    Iyo yicecekera ntavuge ko ashaka kwiyamamaza ntacyo yari kuba.Abantu bazira politike mu isi ni benshi cyane.Bamwe barafungwa,abandi bakicwa,iyo badahunze.Abayijyamo baba bashaka ibyubahiro n’ubukire.Nubwo ikiza bamwe,Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,Gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom ComeQue ton royaume vienne). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.Ndetse buzure n’abantu bapfuye barumviraga Imana nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.It is a matter of time.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *