Umuturage wo mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rugabano, Akagari ka Tyazo, Umudugudu wa Karambi, Rwamudanga Vianney yateye icyuma mugenzi we, Habumuremyi Evariste ubwo ubuyobozi bwarimo bushaka uko bwamugeza kwa muganga ahita ashiramo umwuka. Ibi bikaba byabaye ku mugoroba wo kuwa 24 Mata 2020 ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri zishyira saa moya z’ijoro, bakaba bamutegeye mu Kagari ka Gisiza, umudugudu wa Muciro. Rwamudanga Vianney uri mu kigero cy’Imyaka 35, yateze Habumuremyi Evariste uri mu kigero cy’Imyaka 25 akamutera icyuma, agahita ashiramo umwuka. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano, Nkusi Medard yemeje aya makuru ndetse asaba Abanyarwanda kwirinda amakimbirane. Gitifu Nkusi ati “ Ni byo koko ubwo bwicanyi bwabayeho, aho umugabo witwa Rwamudanga yateze Habumuremyi akamutera icyuma mu nda hafi n’umutima, bikarangira abuze ubuzima. Nyuma twashatse ingombyi ngo ahekwe ajyanwe kwa muganga, biba iby’ubusa. Ukekwaho kubikora yatawe muri yombi ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha sitasiyo ya Gashari.” Uyu muyobozi asaba Abanyarwanda kwirinda amakimbirane, ndetse abafitanye ibibazo bakegera inzego za Leta zikabafasha kubunga bitaragera aho kwicana. Asaba ko kandi abaturage barushaho kubahiriza gahunda za Leta baguma mu rugo, bakaraba intoki kenshi, ari nako birinda ingendo zitari ngombwa. Bwiza.com yagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonavanture Karekezi ntiyitaba telefoni, ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyari yakabusubije ubwo iyi nkuru yasohokaga. Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ubwicanyi mu ngingo yacyo y’ i 151 haragira hati: Gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake bigatera urupfu, iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake byateye urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15). Iyo yakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico, ahanishwa igifungo cya burundu. Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro by’Akarere bya Kirinda kugira ngo ukorerwe isuzuma mu gihe ukekwa yafashwe agashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha sitatiyo ya Gashari.


