Abaturage bo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu batanze ibiribwa bigizwe na toni 4.5 z’ibirayi na toni 20 z’imboga z’amashu ku baturage bo Mu mirenge ya Gisenyi na Rubavu batabasha gukora kuko bakoreraga i Goma ubu bakaba batacyambuka. Itsinda ryari riyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Nsabimana Mvano Etienne ryataganje ko iki gikorwa cyo gutanga ibyo kurya kigamije kubereka ko bifatanyije nabo mu rugamba rwo guhangana na n’icyorezo cya Coronavirus ( COVID19). Yavuze ko iki gikorwa ari umuco nyarwanda mu rwego rwo gufasha abavandimwe bakoreraga i Goma bakaba batabasha kwambuka. Gitifu Nsabimana ati “ Muri wa muco mwiza wo kwigira, dutozwa na nyakubahwa Perezida Kagame, abaturage ba Busasamana bakusanyije iyo nkunga ngo ibashe kuramira bagenzi babo batabona ibiribwa bitewe n’imirimo bakoraga akenshi bayikorera Congo.” Umurenge wa Busasamana usanzwe ari wo kigega cy’akarere ka Rubavu n’igihugu muri rusange bitewe n’ubutaka bwaho bwera cyane, hakaba hagaragara umusaruro mwinshi wiganjemo imboga n’ibirayi. Ibikorwa by’abaturage nk’ibi bije byunganira Leta ku bufasha bw’ibiribwa, igenda itanga hirya no hino mu gihugu ku baturage batishoboye, baryaga ari uko bagiye gupagasa, ubu bikaba bitagikunda kubera gahunda ya Guma mu rugo hirindwa icyorezo cya Coronavirus.

Ibirayi byatanzwe n’abaturage b’Umurenge wa Busasamana

Abaturage bageneye bagenzi babo amashu

Abayobozi mu gikorwa cyo gutanga ibiribwa ku batuye mu Mirenge ya Gisenyi na Rubavu


