Ku wa 12 Ukwakira, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe inyandiko iriho ibirango bya Minisiteri yâIngabo zâu Rwanda (MINADEF), ivuga ko Ingabo zâu Rwanda (RDF) nâabahoze ari abarwanyi ba FDLR bari ku murongo wâubwirinzi muri Lubero, mu Ntara ya Kivu yâAmajyaruguru, bategetswe kwerekeza ku nkambi za MONUSCO ngo bakorweho iperereza Ku bikorwa byabo.
Iyo nyandiko, ifite umutwe ugira uti âDirective for RDF and FDLR Units in Defence Line âAâ â Lubero North Kivu, and Warning to M23â, yavugaga ko icyo gikorwa kigamije âubufatanye nâiyubahirizwa ryâamahoro mu karere,â ndetse inagira inama umutwe wa M23 kutivanga mu ngendo cyangwa ibikorwa byâizo ngabo.
Nyuma yâuko iyi nyandiko ikwirakwijwe Ku mbuga nkoranyambaga, Minisiteri yâIngabo yâu Rwanda yahise itangaza ko iyo nyandiko ari impimbano.
Ibinyujije kuri X, RDF yashyizeho iryo tangazo ryayitiriwe ni uko maze hagati muri ryo ishyiramo akarango kanditseho “KAKE NEWS” bisobanuye amakuru mpimbano.


