stephanie-williams-munich-2020-600x330.jpg

Libya yabaye urubuga rwo kugeragerezaho intwaro nshya-LONI

Sangiza iyi nkuru

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko Libya yabaye isibaniro ry’imirwano kuva mu 2011 kuri ubu yahindutse ikibuga cyo gusuzumiraho no kugerageza intwaro nshya ku bihugu bitandukanye ku Isi.

Intumwa idasanzwe ya LONI muri Libya, Stephanie Turco Williams, kuwa Kane w’icyumweru gishize yatangarije abanyamakuru ko Libya yabaye iseta yo kugerageza intwaro nshyashya. Ati ” Libya yabaye urubuga rwo kugeragerezaho intwaro nshya.”

Iyi ntumwa ya LONI nk’uko Aljazeera ibitangaza, nta gihugu na kimwe yatunze urutoki ko cyaba kiri muri ibi bikorwa. Ikizwi ni uko hari ibihugu byamaze gufata uruhande bibogamiyeho mu gutera inkunga imirwano ishyamiranyije Leta yemewe na LONI (GNA) na Gen. Khalifa Haftar.

Ibihugu birimo Misiri, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Turukiya, Uburusiya bose bari muri iki gihugu ngo batere ingabo mu bitugu abo bashyigikiye. Iri geragezwa ry’intwaro riravugwa mu gihe hari amakuru avuga ko hari abacanshuro basaga 17, 000 muri iki gihugu.

LONI yamganye ibitero kuri Tripoli

Imirwano ikomeye ikaze yahuje ingabo za Gen. Haftar n’iza Leta yemewe (GNA) mu Mujyi wa Tripoli yaguyemo abasivili batatu kuwa Gatanu w’icyumweru gishize. Nk’uko Aljazeera ibitangaza, ibitero kuri Tripoli bikozwe na Gen. Haftar mu byumweru bike bishize mu gihe LONI yari yasabye impande zihanganye kuba zatanga agahenge.

Minisitiri y’Ubuzima ya Libya ivuga ko batatu baguye mu bitero ndetse ko abimukira batatu bakomerekeye mu bitero byabereye Ain Zara gusa ubu ngo bari kuvurwa.

Stephanie Williams, kuwa Kane yari yamaganye ibitero ku Mujyi wa Tripoli, ahantu hatuwe cyane ndetse ko ” Abenshi bari mu rugo birinda Coronavirus.”

stephanie-williams-munich-2020-600x330.jpg
Stephanie Turco Williams, intumwa ya LONI muri Libya

Inyeshyamba zo mu Burengerazuba bwa Libya zihuje na Leta zatangaje ko zari zagabye ibitero ku ngabo za Gen. Haftar mu gace ka Al-Waitya.

Ibi bibaye nyuma y’ibitero byari byibasiye ingabo za Haftar mu Mujyi wa Tarhuna, aho LONI ivuga ko abasiviri bagera ku bihumbi bitatu bamaze kuva mu byabo. Ni mu gihe bashyigikiye buri ruhande bakomeje kohereza intwaro kandi bivugwa ko imipaka n’ibibuga by’indege bifunze.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Libya yabaye urubuga rwo kugeragerezaho intwaro nshya-LONI
    Iteka niko bigenda.Urugero,Russia yagerageje intwaro zayo nyinshi mu ntambara ya Syria.Hamwe n’ibyo bita Electronic Warfare.Byateye ubwoba NATO (OTAN).Nubwo nayo ikomeye,yasanze Russia iyirusha Military Electronic Gadgets.Nkuko yayisize muli Hypersonic Missiles. Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Albert Einstein yavuze ko:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko barangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Nkuko bibiliya ivuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike n’intwaro zose.Kuli uwo munsi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

  2. Libya yabaye urubuga rwo kugeragerezaho intwaro nshya-LONI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *