images (17)

ZAMBIA: Abagabo bashinjwa kuroga Perezida bakatiwe

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwa Zambia rwakatiye abagabo babiri imyaka ibiri y’igifungo nyuma yo kubahamya icyaha cyo gukoresha uburozi, buzwi nka juju, mu mugambi wo kwivugana Perezida Hakainde Hichilema.

Aba bagabo, Leonard Phiri, Umunyazambiya, na Jasten Mabulesse Candunde wo muri Mozambique, bahamwe n’icyaha hashingiwe ku mategeko ahana ibikorwa by’uburozi muri Zambia (Witchcraft Act).

Polisi yabafashe mu Ukuboza 2025 bafite ibintu bivugwa ko ari iby’uburozi, birimo amavuta, amavuta y’amashaza n’umuserebanya muzima.

Mu gusoma urubanza, Umucamanza Fine Mayambu yavuze ko aba bagabo “atari abanzi ba Perezida gusa, ahubwo ari abanzi b’Abanyazambiya bose”, anavuga ko ibikorwa byabo byari bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko aba bagabo bakoreshejwe n’uwahoze ari umudepite uri guhigwa n’ubutabera, wari wabemereye amafaranga ngo “barangize ubuzima bwa Perezida Hichilema” bakoresheje uburozi.

Nubwo abaregwa bahakanye ibyaha, bavuga ko ari abavuzi gakondo, urukiko rwemeje ko ibimenyetso byagaragajwe bihagije kugira ngo bahanwe n’amategeko.

Ubunganira mu mategeko yasabye imbabazi, ashingiye ku kuba ari ubwa mbere bagaragaweho icyaha, ariko urukiko rwanze ubwo busabe, rutegeka ko bafungwa imyaka ibiri buri wese.

Iyi dosiye yateje impaka ndende mu gihugu, aho bamwe bashimangiye ko uburozi ari ukuri kugaragara mu mico y’Abanyafurika, mu gihe abandi bibaza uko bishoboka ko urukiko rwemeza icyaha nk’iki kidafite ishingiro rya gihanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *