Gakenke: Abaturage bashobora kwibasirwa n’inzara nyuma y’imvura yangije imirima y’imiceri

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke bahinga umuceri baravuga ko imvura yangirije imirima yabo y’umuceri igera kuri hegitari 32, ingingo ituma hashobora kwaduka inzara ndetse n’ubukene.

Abaturage bavuga ko imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 28 Mata, yangirije hegitari z’umuceri. Mu hibasiwe cyane ni igishanga cya Nyabitare nk’uko ubuyobozi bwatangarije The New Times. Buvuga ko byatewe n’imvura nyinshi yaguye, amazi akaba menshi bityo akarenga inkombe za Nyabarongo.

Umwe muri abo bahinzi b’umuceri, André Hakizimana, ati “ Imirima y’umuceri yose yangiritse. Nta wamenya ingano y’ibyangiritse. Igihari ni uko nta muntu witeze gusarura. Umuceri wose wagiye. Ikigaragara ni amazi yasendereye mu masambu yarimo umuceri.”

Yongeyeho ko: “ Leta yagoboka kuko abahinzi benshi bari batafashe inguzanyo bazi ko bazishyura nyuma yo gusarura.”

Ubuyobozi bwari bwaraburiye abaturage

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Déogratius Nzamwita avuga ko igenzura ry’ibanze ryagaragaje ko abahinzi 100 bagezweho n’ingaruka z’iyi mvura.

Meya Nzamwita avuga ko abaturage bari baraburiwe kuri iki kibazo. Ati “ Twabujibe abaturage guhinga muri kiriya gishanga cya Nyabitare muri iki gihembwe cy’ihinga bitewe n’umugezi wa Mukungwa. Turagira inama abaturage cyane abagereye Mukungwa, gutera umuceri mu mpera za Gicurasi kugira ngo umusaruro wabo ube utekanye.”

Uyu muyobozi yavuze ko bagiye kwegera imiryango y’abagiraneza nka RED CROSS ngo igoboke iyi miryango.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Catherine Uwimana yatangarije Bwiza.com ko aba baturage bagiye gutangira guhabwa ubufasha bw’ibanze.

Meya Uwimana ati “ Ubu tugiye kujya mu Murenge wa Mugunga turi kumwe na kuruwa ruge [Red Cross] kugira ngo dutange ubufasha bw’ibanze. MINEMA yadusabye gutanga urutonde rw’abagezweho n’ingaruka ngo bubakirwe.”

Uyu muyobozi yasabye abaturage kumvira inama bagirwa n’ubuyobozi ku bijyanye no guhinga mu nkengero z’umugezi wa Mukungwa mu bihe by’imvura nyinshi. Ati “ Ubundi abaturage bagiriwe inama n’ubuyobozi, baba bagomba kuyumva.”

Yatangarije Bwiza.com ko ku bari barafashe inguzanyo ngo bahinge umuceri, ubuyobozi bwiteguye kugirana ibiganiro n’impande zombi, hakarebwa uko hakwishyurwa, nta ruhande ruhutajwe. Yasabye abaturage gukomeza kwirinda ibikorwa byose byateza ibiza bikomoka ku mvura.

Hashobora kwaduka inzara n’ubukene

Kuba imvura yakwangiriza hegitari 32 z’umuceri, birumvikana ko hariho ingaruka bizagira ku baturage. Muri zo; ntawabura kuvuga ku bukene ndetse n’inzara. Iyi mirima abaturage bari bayitezho kuvamo ibizatunga imiryango yabo ndetse bakaba bagurisha bagafata no ku ifaranga.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gakenke: Abaturage bashobora kwibasirwa n’inzara nyuma y’imvura yangije imirima y’imiceri
    Uretse n’ibiza byibasiye ako Karere, iyi Corona nishira Leta ifashe aka Karere kubona ibiro, ziriya Nyubako zisigaye ari iz’imirenge so ibiro by’akarere. Uretse ko na Rwamagana babaye bayicumbikiye my Biro by’intara

  2. Gakenke: Abaturage bashobora kwibasirwa n’inzara nyuma y’imvura yangije imirima y’imiceri
    Uretse n’ibiza byibasiye ako Karere, iyi Corona nishira Leta ifashe aka Karere kubona ibiro, ziriya Nyubako zisigaye ari iz’imirenge so ibiro by’akarere. Uretse ko na Rwamagana babaye bayicumbikiye my Biro by’intara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *