Ku cyumweru tariki ya 26 Mata 2020 mu mugi wa Juba muri Sudani y’Epfo, Pasiteri Abraham Chol uyoboye itorero rya Cush International Church yatawe muri yombi abanje kwambikwa ubusa ku karubanda, azira guteranyiriza abayoboke be ku rusengero muri iki gihe.
Perezida w’iki gihugu, Salva Kiir yategetse ko nta materaniro ahuza abantu benshi yemewe muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi, harimo n’amasengesho. Amakuru y’igitangazamakuru hotinjuba cyo muri iki gihugu, avuga ko Prophet Chol yababwiye ko “Imana yonyine ari yo yababuza guteranira ku rusengero.”

Amakuru y’ikigo cy’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (Africa CDC) agaragaza ko umubare w’abamaze kwandura Covid-19 ari 5, nta wapfuye, nta n’urakira.
Abapasiteri, abapadiri, intumwa na ba shehi bakomeje gutabwa muri yombi
Mu bihugu byinshi hashyizweho amabwiriza n’ingamba zitandukanye byo kwirinda no gukumira ikwirakwira rya Covid-19. Muri yo harimo guhagarika ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi nk’amasengesho yo mu nsengero, za kiliziya n’imisigiti.
Mu mpande zitandukanye z’Isi, n’Akarere karimo hagiye hagaragara abayobozi b’amadini n’amatorero bayarengaho, batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano. Bamwe muri bo bagaragaje ko bahagaze ku myemerere yabo y’iyobokamana, bavuga ko badashobora guhagarika ibikorwa by’amasengesho mu buryo bari basanzwe bayakoramo.
Byagaragaye ko abayoboke benshi babakurikira bizeye abayobozi babo (pasiteri, padiri, intumwa na Shehi), ku bwo kutamenya (ubujiji); abo bakaba ari bo bigishwa ko kwirinda kwabo ari ukurinda abandi nk’imiryango yabo, abaturanyi n’inshuti.

2 Responses
S. Sudan: Pasiteri yishe ibwiriza ryo kuguma mu rugo, yambikwa ubusa ku karubanda
Aba nta kindi bagamije uretse gushaka Icyacumi cy’abayoboke babo.Byerekana ko nkuko Abaroma 16:18 havuga,ni “abakozi b’inda zabo”,nubwo biyita abakozi b’Imana.Bakiyibagiza yuko Bible idusaba kumvira abategetsi.Kereka iyo badusaba gukora ibyo Imana itubuza.Muli Ibyakozwe 5:29,havuga ko “tugomba kumvira Imana kurusha abantu”.Abakristu nyakuri,ntabwo iyi Coronavirus yababujije gukomeza gushaka Imana.Bakomeje gusenga,guterana no kubwiriza ijambo ry’Imana,bakoresheje technology ya telephone.Mu gihe Abakristu b’ikinyoma barimo gusakuza kuli Radio,TV n’Ibinyamakuru,basaba Icyacumi abayoboke babo.Bakabahisha ko Icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu.Byisomere muli Kubara/Numbers 18:24.Kandi muli Matayo 10:8,Yesu yadusabye “gukorera Imana ku buntu”,nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga.Ubwo nibwo bukristu nyakuri.Ibindi ni uguteka umutwe.