Mu gihe tugezemo, byaragaragaye ko umwana ari nk’undi, ariko nubwo bimeze gutyo ntibibuza ababyeyi benshi kwifuza kubyara igitsina runaka, bityo hakaba hari n’abafata umwanzuro wo kubyara indahekana bashakisha igitsina kinyuranye nicyo babyara.
Hari n’abafata umwanzuro wo gushaka abandi bagore nyamara ubushakashatsi bwaragaragaje ko Umugabo ariwe ufite ububasha bwo gutera inda ikavamo umukobwa cyangwa umuhungu.
Nk’ uko tubizi, kugira ngo urusoro cyangwa igi rizavamo umwana rikorwe ari uko intanga ngabo ihura n’intanga ngore.
Umugabo agira ubwoko bubiri bw’ intanga bita XY, naho umugore akagira intanga ebyiri zisa bita XX. Ni ukuvuga ko kugira ngo mubyare umwana w’umuhungu cyangwa umukobwa biterwa n’ intanga y’ umugabo yabashije guhura n’iy’ umugore, mu gihe intanga ngabo X ari yo yahuye n’ intanga ngore X, mubyara umwana w’ umukobwa naho iyo intanga ngabo Y ari yo yahuye na X y’umugore mubyara umwana w’umuhungu.
Ibintu mushobora gukora kugira ngo mubyare umwana w’igitsina mwifuza
Nk’ uko bitangazwa na Magicmaman.com, bavuga ko abahanga mu by’ubuzima , icyo bagenderaho bagena igitsina umuntu azabyara ngo ni uko intanga y’umugabo izavamo umukobwa itinda gupfa (imara amasaha 24-72) ariko ikagenda buhoro, mu gihe intanga y’umugabo izavamo umuhungu bavuga ngo irihuta, ariko n’ubwo yihuta igapfa vuba (imara amasaha 24-48).
I ntanga ngabo X zigenda gahoro kandi zikamara igihe kirekire mu myanya myibarukiro y’umugore naho, intanga ngabo Y zikamara igihe gito kandi zigapfa vuba mu gihe zamaze kugera mu myanya myibarukiro y’umugore.
Tugendeye kuri ibi rero, dore icyo wakora:
Ugomba kuba uzi umunsi wawe nyawo w’uburumbuke (ovulation)
Uramutse ushatse kubyara Umuhungu:
Ni ukuvuga umunsi intanga yawe irekurirwaho. Hanyuma, ukitegura ukamara iminsi nk’itatu utabonana n’umugabo mbere y’uko iyi ntanga irekurwa.
Yarekurwa nk’uyu munsi, noneho nk’ejo bukeye bwaho akaba aribwo ukora imibonano mpuzabitsina. Icyo gihe iyi ntanga yararekuwe isanga mu mubiri wawe nta ntanga ngabo zihari zitegereje kuko utaherukaga gukora imibonano mpuzabitsina.
Hanyuma ukoze imibonano, izinjiye zigasiganwa, maze za zindi zizavamo abahungu zihuta cyane zigatanga izizavamo umukobwa kugera kuri ya ntanga ngore yarangije kurekurwa, ni uko imwe muri izo iba ifatanye na ya ntanga ngore, biba bikoze igi rizavamo umwana w’umuhungu.
Uramutse ushatse kubyara umukobwa:
Iki gihe noneho utangira gukora imibonana mpuzabitsina mbere y’uko intanga yawe irekurwa. Kubera ko intanga z’abakobwa n’ubwo zigenda buhoro ariko zitinda gupfa, zishobora kumara amasaha 24-72, icyo gihe hasigaye nk’iminsi ibiri ngo intanga yawe irekurwe, cyangwa se ngo ugere ku munsi wa ovulation, wahagarika gukora imibonano kugeza igihe iminsi yawe y’uburumbuke izarangirira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Imiririre (regime alimentaire) :
Dore ibiryo abifuza kubyara umukobwa bagomba kwibandaho :
Kurya ibiryo birimo imyunyu ngugu ya Calisiyumu na magnesium kandi bitarimo umunyu dusanzwe dukoresha wo mu gikoni
Kurya byibuze garama 130 z’inyama buri munsi,
Ibinyampeke, nk ibigori, ingano, imigati, n’ibindi,
Amata, amazi (eau minerale),
Abifuza kubyara umuhungu
bifuza kubyara umuhungu muri rusange bo bagomba kurya ibiryo birimo umunyu ndetse bakirinda kunywa amata.
Umwanzuro:
Impuguke zagaragaje ko, gufata ifunguro nk’iri amezi atandatu mbere yo gusama, ubifatikanyije na kuriya kumenya umunsi w’irekurwa ry’intanga n’igihe wakorera imibonano ukurikije igitsina wifuza gusama, ngo byakongereraho amahirwe 95% yo kuba wasama igitsina wifuza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



