Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, ashingiye ku Itegeko Nshinga ry’u Burundi, mu ngingo zitandukanye zimuha ububasha bwo kugira ibyo ahindura mu buyobozi, yahagaritse uwari umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, Valentin Bagorikunda, nk’uko bigaragara mu itangazo ryavuye muri perezidansi y’u Burundi kuri uyu wa Kabiri, itariki, 09 Kanama 2016.

Itangazo ryashyizweho umukono na perezida Nkurunziza ubwe ndetse na visi perezida wa kabiri, Dr. Joseph Butore, ndetse na minisitiri w’uburenganzira bwa muntu, umubano n’uburinganire, martin Nivyabandi, rivuga ko uwari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Bwana Valentin Bagorikunda, yagizwe Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize bw’abakozi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iri tangazo kandi rikomeza rivuga ko indi mirimo Valentin Bagorikunda yari ashinzwe mbere y’izo ahawe zikuweho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com




