Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo

Sangiza iyi nkuru

Inama yahuje Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwali Alphonse, abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Rusizi na bamwe mu bagize inama y’umutekano itaguye y’aka karere, yakiriye amabaruwa y’ubwegure bw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere, Mushimiyimana Ephrem n’abandi bayobozi barimo ba Gitifu b’imirenge batatu.

Nk’uko amakuru agera kuri Bwiza.com akomeza abivuga, uretse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Aka karere wari uri kuri uyu mwanya kuva mu mpera za 2014, abandi basezeye ku mirimo yabo ni uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Nyirazaninka Antoinette, uwa Nkombo, Tuyishime Jean de Dieu n’uwa Butare, Rukesha Emmanuel.

Uretse aba hanasezeye kandi uwari umuyobozi wa one stop center, Ntawuharuwe Napoléon n’uwari ushinzwe irangamimerere, gukemura ibibazo by’abaturage na notariya mu Murenge wa Rwimbogo, Umuhire Néophite.

Akimara gusezera ku mirimo ye, mu butumwa bugufi yandikiye abo bari bamaranye igihe bakorana bwageze no kuri Bwiza.com, uwari Gitifu w’aka karere Mushimiyimana Ephrem yagize ati: ” Mwiriwe neza? Nejejwe no kubamenyesha ko ntakiri mu nshingano z’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi. Mbashimiye uburyo twakoranye muri iyi myaka 5 ishize. Musigare amahoro mu nshingano zo gukorera igihugu cyacu no guteza imbere abaturage bacu. Mugire amahoro.’’

Nyuma y’iyi nama yatangiye isaa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ikarangira mu masaa tatu n’igice z’ijoro, Bwiza.com yahamagaye Guverineri w’Intara y’uburengerazuba, Munyantwali Alphonse wari uyiyoboye ngo agire icyo avuga ku mpamvu yaba yateye aba bayobozi bose gusezera ku mirimo yabo, ntiyafata telefoni ye igendanwa.

Yanagerageje kuvugana n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem,mu butumwa bugufi agira ati: ’’Nzababwira ejo mu gitondo.’’

Amakuru aturuka muri bamwe mu bayobozi b’aka karere ka Rusizi aravuga ko hari n’abandi banditse basezera ku mirimo yabo, amabaruwa yabo araye adasuzumwe ngo bahabwe igisubizo kuri uyu wa 6 Gicurasi, bakaba ari ho bazagihabwa.

Soma Izindi Nkuru

30 Responses

  1. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    Kuyobora abanyarwanda ni umusanzu mwiza wo kugira icyo ubagezaho bijyanye n,Ubukungu,Imibereho myiza,Imiyoborere myiza n,Ubutabera iyo ubiteshutseho inyungu utezweho ziba zitagishobotse,urasezera hagashakwa abazabiharanira bandi kdi batanga umusaruro wifuzwa.

  2. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo

  3. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    Abo beguye ni intwari

  4. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    Abo beguye ni intwari

  5. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    Turifuza Ko uwo mweyo wagezwa muri Gisagara ukadukiza ibisambo bihari:DM niwe ubiyoboye.

  6. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    Turifuza Ko uwo mweyo wagezwa muri Gisagara ukadukiza ibisambo bihari:DM niwe ubiyoboye.

  7. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    Umugore witwa Mutesi Pricah DM waho se ko ntamubona muneguye kdi ariwe munyamafuti ukomeye, amatiku, guteranya inzego hakiyongeraho n’Uburaya bukabije!!

  8. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    Umugore witwa Mutesi Pricah DM waho se ko ntamubona muneguye kdi ariwe munyamafuti ukomeye, amatiku, guteranya inzego hakiyongeraho n’Uburaya bukabije!!

  9. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    Ntiwumva ko imirimo itangiye kuboneka tujye gushakayo akazi gusa biba bitangaje nigute wegura uzineza ko imirimo irushaho kubura!?!?!

  10. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    Ntiwumva ko imirimo itangiye kuboneka tujye gushakayo akazi gusa biba bitangaje nigute wegura uzineza ko imirimo irushaho kubura!?!?!

  11. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    ex wakarere yajya nukwirata nubwiyemizi akibagirwa koyakava

    1. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
      Kwirata gute se??? Sobanura neza ubwiyemezi umushinja,uravuga ibyo udafitiye gihamya???

    2. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
      Kwirata gute se??? Sobanura neza ubwiyemezi umushinja,uravuga ibyo udafitiye gihamya???

  12. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    ex wakarere yajya nukwirata nubwiyemizi akibagirwa koyakava

  13. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    Abubahirije inshino zanyu neza muriyizi nabandi murimunshingano mumenyeko igihugu gikeneye umusaruro kurimwe mukubaka igihugu

  14. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    Abubahirije inshino zanyu neza muriyizi nabandi murimunshingano mumenyeko igihugu gikeneye umusaruro kurimwe mukubaka igihugu

  15. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    Rwose muri Rusizi nibeshi bakwiye kwegura kuko hari abo ubona baba bakora munyungu zabo aho gukora munyungu zigihugu ugasanga umuntu numuyobozi ariko yibera mumaduka yabucuruzi ukibaza ukuntu abangikanya imirimo bikakuyobera cyanecyane muri kamembe

  16. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    Rwose muri Rusizi nibeshi bakwiye kwegura kuko hari abo ubona baba bakora munyungu zabo aho gukora munyungu zigihugu ugasanga umuntu numuyobozi ariko yibera mumaduka yabucuruzi ukibaza ukuntu abangikanya imirimo bikakuyobera cyanecyane muri kamembe

  17. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    Admin w’akarere we se asigariye iki?

  18. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    Admin w’akarere we se asigariye iki?

  19. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    mujyere no mumugi kuko kwirara no gutinda ahantu bituma byinshi bipfa

  20. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    mujyere no mumugi kuko kwirara no gutinda ahantu bituma byinshi bipfa

  21. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    Mayor Kayumba Ephrem umuryi wa Ruswa we asigaye ate ? Amanyanga birirwamo we na DPC Athanase bafurafuza ruswa mubaturage amaherezo yabyo ni ayahe ? Umunyamafuti wese arabashaka bakamukorera umuti! Noneho icyenewabo upfa kuba uvuka I nyamasheke icyo ushaka cyose Kayumba arakigukorera upfa kuba uri from Nyamasheke

  22. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    Mayor Kayumba Ephrem umuryi wa Ruswa we asigaye ate ? Amanyanga birirwamo we na DPC Athanase bafurafuza ruswa mubaturage amaherezo yabyo ni ayahe ? Umunyamafuti wese arabashaka bakamukorera umuti! Noneho icyenewabo upfa kuba uvuka I nyamasheke icyo ushaka cyose Kayumba arakigukorera upfa kuba uri from Nyamasheke

  23. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    Mayor Kayumba Ephrem umuryi wa Ruswa we asigaye ate ? Amanyanga birirwamo we na DPC Athanase bafurafuza ruswa mubaturage amaherezo yabyo ni ayahe ? Umunyamafuti wese arabashaka bakamukorera umuti! Noneho icyenewabo upfa kuba uvuka I nyamasheke icyo ushaka cyose Kayumba arakigukorera upfa kuba uri from Nyamasheke

  24. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    Mayor Kayumba Ephrem umuryi wa Ruswa we asigaye ate ? Amanyanga birirwamo we na DPC Athanase bafurafuza ruswa mubaturage amaherezo yabyo ni ayahe ? Umunyamafuti wese arabashaka bakamukorera umuti! Noneho icyenewabo upfa kuba uvuka I nyamasheke icyo ushaka cyose Kayumba arakigukorera upfa kuba uri from Nyamasheke

  25. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    Uwo nashakaga koyegura siwe weguye.

  26. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    Uwo nashakaga koyegura siwe weguye.

  27. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    bwiza murayoboye ndabemera cyane muri abagabo

  28. Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
    bwiza murayoboye ndabemera cyane muri abagabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *