Umwana w’imyaka itanu witwa Adrian muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gace ka Utah, yakoze agashya aho yatwaye imodoka y’ababyeyi be agafata umuhanda mugari gusa ku bw’amahirwe make ahagarikwa na Polisi.
Uyu mwana yafatiwe ku muhanda mugari ugana Califonia ubwo yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa SUV agenda ku muvuduko wa 50km/h muri uwo muhanda maze atungura Polisi yibwiraga ko yaba itwawe n’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona.
Polisi ibajije uyu mwana aho agana,yasubije ko agiye kugura imodoka ya Lamborghini nyuma y’uko nyina yanze kumugurira iyo modoka ihenze bigatuma batumvikana gusa yari yitwaje amadorari $3 gusa kandi ubusanzwe iyi modoka igura arenga $180.000.
Mu mashusho yashyizwe kuri KSL-TV dukesha iyi nkuru yerekana imodoka igenda buhoro muri uwo muhanda mbere yo guhagarara ibisabwe n’abapolisi.Muri ayo mashusho, umupolisi agaragara ari kurebana n’uyu mwana w’umuhungu, yumvikana amubaza imyaka afite bisa n’aho yatangaye cyane.
Umwana yafashwe na Polisi yabashije gukora urugendo rw’iminota itanu n’imodoka avuye iwabo kandi yitwaye neza anahagarara neza nta kugonga.Ababyeyi b’uyu mwana bari bagiye ku kazi, bamusigiye bakuru be ari nabo ashobora kuba yaraciye mu rihumye akatsa imodoka akagenda.
Ababyeyi b’uyu mwana bavuga ko ari bwo bwa mbere uyu mwana agerageje gutwara imodoka bakaba babifashe nk’igitangaza. Iki kibazo cyashyikirijwe ubushinjacyaha bwo muri aka gace ngo gikurikiranwe harebwe niba aba babyeyi babiryozwa.
Polisi yo muri ako gace isaba ababyeyi kwibuka gushyira imfunguzo z’imodoka aho abana badashyikira


