Abanyeshuri babarirwa mu 1,000 bo mu Ishuli ryisumbuye rya Luteete bataye ishuri bavuga ko iki kigo cyatewe n’imyuka mibi bigatuma abanyeshuri bamara iminsi 3 yikurikiranya barabaye nk’abasazi.
Ngo ni nyuma y’aho bivuzwe ko abanyeshuri benshi batewe n’imyuka mibi bamera nk’abasazi ku Cyumweru, kuwa Mbere ndetse no kuwa Kabiri aho ngo bibasiye abarimu ndetse n’abanyeshuri bagenzi babo ari nako bavuga amagambo atumvikana neza ariko bavugamo babiri mu bayobozi b’ikigo.
Umuyobozi w’iri shuri, Ronald Kato, yatangaje kuri uyu wa Gatatu ko ibi byatangiriye mu banyeshuri bacumbikirwa ku kigo ku cyumweru, bikaza gukwira no mu bandi banyeshuri bataba mu kigo kuwa Mbere no kuwa Kabiri.
Kato wari uherutse kugirwa umuyobozi w’iri shuri ryashinzwe na Church of Uganda, yavuze ko nyirabayazana w’iki kibazo ari ukwizera amashitani kw’abaturage baturiye iki kigo, ndetse ngo akaba yaranirengagije bamwe muri aba baturage bashakaga ko hazanwa abapfumu muri iri shuri bagahangana n’iki kibazo, ariko ngo nk’ikigo cyashinzwe n’itorero ibyo ntibishoboka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo New Vision dukesha iyi nkuru ngo yasuraga iri shuri ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, yahasanze abarimu bamwe n’abanyeshuri bitegura ibizamini bya leta nabo bari mu masengesho akomeye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com



