Ikiguzi cy’amasomo ya siyansi muri Kaminuza y’u Rwanda cyiyongereyeho 50%

Sangiza iyi nkuru

Ikiguzi cy’uburezi mu banyeshuri ba kaminuza biga amasomo ya siyansi (Science) muri kaminuza y’u Rwanda kiziyongeraho 50% nk’uko izi mpinduka zemerejwe mu mwanzuro w’inama y’abaminisitiri yabaye muri Kamena.

Bisobanuye ko guhera mu mwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeri 2016, ikiguzi cy’uburezi ku banyeshuri biga ibijyanye na siyansi muri Kaminuza y’u Rwanda, kiziyongeraho 50% nk’uko byemejwe mu nama y’abaminisitiri yo muri Kamena yavugaga ku buryo bushya bwo gufasha Kaminuza y’u Rwanda kubona ingengo y’imari ikoresha, harimo no kongera ikiguzi cy’uburezi ku banyeshuri biga siyansi kikava ku 600,000 kikagera ku 900,000 by’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.

Abanyeshuri rero basabwa kwaka inguzanyo muri Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere, BRD, bakazishyura barangije kwiga banabonye akazi.

Umuyobozi wungirije wa kaminuza ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Prof. Nelson Ijumba, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko izi mpinduka zatewe nuko kaminuza yahuraga n’ibibazo by’ubushobozi biturutse ku gutangira amafaranga menshi abanyeshuri biga amasomo ya siyansi.

1406541213Prof-Nelson-Ijumba

Yongeyeho ko hari ubundi buryo burimo kuganirwaho bwo kureba ko guverinoma yafasha bigenga kwitabira amasomo ya siyansi.

Guverinoma y’u Rwanda ngo ifite gahunda yo guteza imbere amasomo arimo na siyansi, aho Prof. Eugene Ndabaga ushinzwe uburezi n’igenamigambi muri kaminuza y’u Rwanda, asobanura ko iki cyemezo cyo kongera amafaranga ntaho gihuriye no guca integer iyo gahundakuko n’ubundi siyansi ngo isaba imari nini mu bijyanye no gushyira mu bikorwa amasomo kuruta kwiga mu mashuri.

Naho Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’uburezi Dr Celestin Ntivuguruzwa, avuga ko izi mpinduka zizanozwa neza nyuma y’uko Kaminuza y’u Rwanda irebye uko mu karere bihagaze nk’uko yabisabwe.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ababyeyi n’abanyeshuri biga muri kaminuza y’u Rwanda bo ariko bagaragaza kutanyurwa n’uyu mwanzuro kuko ngo n’amafaranga 600,000 batangaga nayo yari asanzwe ari menshi.

Gusa, bivugwa ko ikiguzi cy’uburezi ku masomo ya siyansi mu Rwanda ngo kiri hasi ugereranyije n’ahandi mu karere, nk’aho ngo muri Kaminuza ya Makelele kwiga siyansi mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza bisaba byibuze amafaranga 500,000 y’u Rwanda mu mezi 6, mu gihe muri kaminuza ya Nairobi kwiga kubaga amenyo muri iki cyiciro cya kaminuza bihagarara 1,760,000 mu mezi 6.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *