Mu gihe abaturage bakangurirwa gukaraba amazi meza n’isabune kenshi mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyamasheke basanzwe batunzwe n’ubuhinzi cyangwa gukorera abandi akazi ka buri munsi ngo babashe kubaho, bavuga ko ibura ry’imirimo ryabateye bimwe mu bibazo birimo kubona ibibatunga bidahagije n’ibikoresho by’isuku, aho bamwe bakaraba amazi yonyine kubera kugorwa no kubona isabune.
Babitangarije Bwiza.com tariki ya 11 Gicurasi mu gikorwa kirimo gukorwa na Tubura cyo guha amasabune yo gukaraba no kwifashisha mu bindi bikorwa by’isuku abahinzi isanzwe ikorana na bo, aho bamwe bavuga ko ubuyobozi bwabakanguriye isuku cyane cyane muri ibi bihe by’ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, aho buri wese yasabwe kugira kandagira ukarabe iwe igakoreshwa neza mu rwego rw’isuku, bagakaraba amazi meza n’isabune kenshi,ariko ubukene batewe no kutabona amafaranga bugatuma no kubona isabune bigorana bakaba bakaraba amazi masa isuku ntigende uko babishaka. Nkundwanabake Fabien wo mu mudugudu wa Remera, akagari ka Gako mu murenge wa Kagano yagize ati’’ Twigishijwe isuku rwose kandi turayumva neza kuko ari yo ntwaro yo guhangana n’iki cyorezo kitwugarije, ariko cyavuzwe ari bwo tugitera imyaka kubona amafaranga byasabaga kujya kuyakorera aho tuyakorera harabura twugarizwa n’ibibazo no kubona isabune yo gukaraba no kwifashisha mu bindi bikorwa by’isuku biratugora, bamwe rwose bimwe muri ibyo bikorwa babikoresha amazi yonyine.’’
Ntabudakeba Spéciose w’imyaka 51 y’amavuko,utuye mu mudugudu wa Gitwa muri uyu murenge, na we avuga ko isuku ihagije mu buryo bifuza igoye kubera ubukene bw’amafaranga no kuba batareza ku buryo kubona amafaranga 500 yo kugura isabune ngo banabone ayo bahahisha ibindi bikibagoye nubwo bazi ko isuku ari yo soko y’ubuzima, bagasaba ko bakomeza kunganirwa muri ibyo bikorwa by’isuku ngo ibashe gukorwa neza. Ati’’ Nk’ubu hano mfite kandagira ukarabe kandi abo tubana bose bitabira isuku ariko kugira ngo nzabone isabune bamesesha bakanayikaraba bose ukwezi kugashira ukundi kugataha naba mbeshye rwose. Twifuza ko Akarere n’abafatanyabikorwa bako nk’uku Tubura iha abahinzi bakorana ibikoresho nk’ibi by’isuku, abasigaye na bo bafite ubushobozi buke bakwitabwaho kugira ngo ingamba zo guhashya iki cyorezo dukangurirwa zidakomwa mu nkokora n’ubu bushobozi bwacu buke.’’ Umuyobozi wa Tubura ukorera mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Ngororero Habiyambere Magnifique, avuga ko mu guha abahinzi bakorana amasabune mu rwego rwo gukomeza kunoza isuku nk’imwe mu ngamba zikomeye zo guhangana na COVID-19, ibyo byose byarebweho kuko na bo bazi ko iki cyorezo cyagabanije ubushobozi bw’abahinzi bwo kubona iby’ibanze, ari yo mpamvu muri aka karere kimwe n’ahandi mu gihugu batangiye gutanga ibi bikoresho by’isuku,hari n’uturere batangamo ibiribwa. Ati’’ Turabizi kandi ni cyo twaje gukemura kugira ngo twunganire abaturage kuko tuzi ko iki cyorezo cyahungabanije bikomeye ubukungu bwabo kandi bagomba gukomeza kubaho neza bagira n’isuku, tukabasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza bahabwa n’ubuyobozi n’ingamba zo kongera umusaruro kugira ngo batazagira n’ikibazo cy’ibiribwa.’’
Mu karere kose ka Nyamasheke hazatangwa toni zisaga 63 z’amasabune azagera ku bahinzi barenga 54.000 bakorana na Tubura, umuyobozi wako Mukamasabo Appolonie akavuga ko gukomeza gukangurira abaturage bose isuku,abafite ibibazo bakunganirwa ari byo bishyizwe imbere mu ngamba zo gukumira iki cyorezo. 


