Mu gihe abategetsi b’ibihugu bya Afurika bakomeje urugamba rwo gushyira imbere igisirikare, hari aho bageze ku ntambwe ishimishije mu gihe abandi nabo bakiri inyuma. Bwiza.com iherutse kubagezaho urutonde rw’’ibihugu bifite igisirikare gikomeye muri Afurika ibikesha Globalfirepower, ubu igiye kubabagezaho urutonde rw’ibihugu bitanu bifite igisirikare gifite intege nke. Global Firepower (GFP) buri mwaka ishyira hanze urutonde rw’uburyo ibisirikare birutanwa. Mu gukora ibi, hatangwa icyo bita Power Index. Iyi mibare itangwa hagendewe kuri ibi bikurikira: umubare w’abasirikare imbaraga zo mu kirere, ku butaka, mu mazi, imitungo kamere igihugu gifite, ubukungu, ibikoresho n’imiterere y’igihugu. Igihugu gifite Power Index iri hejuru ni nako kiba kiri hasi mu bijyanye n’ingufu za gisirikare. Hagendewe ku bavuzwe haruguru, dore uko ibi bihugu bikurikirana: 5. Repubulika ya Central Africa 4.Gabon Iki gihugu gifite abaturage basaga miliyoni ebyiri. GFP yagihaye Power index ingana na 3.3736 ndetse ngo gifite abasirikare bagera ku bihumbi bitanu gusa. 3. Sierra Leone Iki igihugu gituwe n’abasaga miliyoni esheshatu, kikagira abasirikare 8,500. GFP yagihaye Power Index ya 4.2063. 2. Somalia Ni igihugu gituwe n’abaturage basaga miliyoni 11, kikaba gifite abasirikare bagera ku bihumbi 20. GFP yagihaye Power Index ya 4.6404. 1. Liberia Ni igihugu gituwe n’abasaga miliyoni enye, kikaba gifite abasirikare 2,100. GFP yagihaye Power Index ya 5.5737
Iki gihugu gituwe n’abaturage miliyoni zisaga eshanu. GFP yahaye iki gihugu Power Index ingana na 3.2889. Kuba iri hejuru, bivuze ko igisirikare cy’iki gihugu gifite intege nke. Gifite abasirikare bagera ku 7, 150.

![]()

4 Responses
2020: Urutonde rw’ibihugu bifite igisirikare cy’intege nke muri Afurika
Mubyukuri iki cyegeranyo sicyemeye kuberako DRC niyo igomba kuza mubihugu byambere muri African ntagisirikare bagira yewe ntanigi police icyobazi ni ukwiba gusa no kwambura abantu utwabo.

Ikiza si uko ibihugu byagira igisirikare gikomeye.Ahubwo ikiza nuko ibihugu byose byabana mu mahoro,igisirikare kikavaho burundu.Urugero,kuba Amerika,Russia na China bafite ibitwaro bikomeye,bishobora gutwika isi mu kanya gato,bituma isi yose ihangayika.Nubwo byananiye abantu,imana izabyikorera,ikure mu isi abantu bose babi,harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi wa nyuma utari kure.Hanyuma isi yose igire amahoro.Nta mbunda n’imwe cyangwa umusirikare uzayibamo.Ibibazo byose bizavaho,harimo n’urupfu.Niyo mpamvu tugomba gushaka imana cyane,kugirango tuzabe muli iyo paradizo.