Imbwa n’ inka ni inyamaswa zororerwa mu ngo ( domestic animals) zifite umumaro ukomeye ku mworozi wazo. Uwo mumaro ubonekera cyane mu kuzahura ubukungu bw’ umuryango. Duhereye ku mbwa, ni inyamaswa mu gihe cya kera yagiye yifashishwa mu guhiga inyaswa zo mu ishyamba kugira ngo umuntu abone akaboga ( akanyama) , mu gihe ubu yifashishwa nk’ umurinzi, umuzamu w’ urugo n’ inshuti ya sebuja bagendana igihe bikenewe.
Icyakoze ahenshi si inyaswa iribwa nubwo hari amoko amwe n’ amwe bivugwa ko azirya nko mu ba Lega bo muri DR Congo, abashinwa n’ abandi. Bene abo bantu bafata imbwa nk’ inyamaswa ikomeye yubashwe kandi ikwiriye kwitabwaho igaburirwa neza, ivurwa ikanakingirwa indwara kimwe n’ umuntu.
Mu bihugu byateye imbere imbwa zigira amategeko azigenga hamwe uyihohoteye wakwisanga mu rukiko ukabihanirwa. Iwabo, imbwa zirahenda ku buryo zigura umugabo zigasiba undi. No muri Afurika niko bijya kumera kuko usanga imbwa ahantu henshi no mu bipango by’ abakomeye hamwe usanga banditse ku bipangu ngo ” imbwa iryana, umbwa makali, chien mĂ©chant,…) hagamijwe gutangĂ riza umuntu utari uwo muri icyo gipangu kuhitondera. Izo mbwa ziba zikaze koko kandi uyihohotera wese yahura n’ akaga na nyirayo hamwe bavuga ngo ” ukubise sebuja aba ashaka nyirayo”. Gusa hagaragara n’ imisega myinshi y’inzererezi mu ma karitsiye.
Naho inka yo ni inyamaswa ifite agaciro gakomeye mu muco nyarwanda n’ ahandi. Amateka kugeza ubu agaragaza ko inka ifite agaciro k’ uburyo butatu ari bwo: umuco ( cultural), ubukungu ( evonomic) no guhuza abantu (social).
Kubirebana n’ umuco ni uko umuturage wese aharanira korora kugira ngo ahagarare neza mu bandi, mbese yitwe umugabo nyawe. Ni muri ubwo bworozi habonekamo inkwano mu gihe cy’ urushako. Udafite inka byabaga bikomeye kubona umugeni.
Ku birebana n’ ubukungu ho inka itanga umukamo w’ amata, inyama, impu zigurishwa n’ ibindi bizanira nyirayo amafaranga. Umworozi w’ inka kuva kera na kare ni umuntu wihagararaho ukomeye cyane uba mu bavuuga rikijyana.
Ku birebana no guhuza abantu, ubinera mu mihango itandukanye bimwe wumva ngo naka yagabiye naka. Nko mu muhango w’ ubukwe mu ntara z’ amajyepfo, uburengerazuba n’ uburasirazuba n’ ahandi ndetse, abageni bashobora kugabirwa ubushyo bw’ inka hagati ya 50 na 200 bitewe n’ imiryango bakomokamo.
Inka kandi ni inyamaswa iribwa mu bice by’ ibihugu by’ isi. Nubwo ariko bimeze bityo mu gihugu cy’ u Buhinde siko bimeze kuko mu muco wabo inka irenze kubahwa kuko hari amoko ayiramya akayigereranya n’ “imana” yabo baramya bakayisenga ariko ntibayirye. Iwabo mu myemerere byumvikane ko inka ifite agaciro kurenza uko ab’ ahandi bayifata.
Niyo mpamvu muri bihigu biha cyane agaciro imbwa cyangwa inka kwitwa imbwa cyangwa inka ntacyo bibabwira cyane. Yego ntawe igitutsi kitarya ariko kiryana mu buryo butandukanye. Iwacu mu Rwanda ugututse ko uri imbwa cyangwa inka bishobora kugera kure kuko bifatwa nk’ ihohotera umuntu aba akoreye undi. Hari n’ igihe bombi bafatana mu mashati intambara ikarota no kwicana hatabaye ababakiza. Umugore ututse umugabo icyo gitutsi bishobora no gutuma asendwa bagatandukana burundu.
Uburemere bwo gutukwa ko umuntu ari imbwa cyangwa inka, birumvikana biratandukanye bitewe n’ igihugu cyangwa umuco w’ abantu runaka.
Nubwo bamwe bitagira icyo bibatwara abandi bikakibatara, umuntu asigara yibaza ku ngaruka zivamo izoroheje n’ izikomeye niba bitatuma bizamura kwihangana mu mitima y’ abantu kuko gutukwa ntacyo bihindura. Uko utukwa ko uri imbwa cyangwa inka, siko uwatutswe ahita ahinduka yo.
Gusa gutukana ni ingeso mbi igaragaza ibura ry’ uburere, ubunyangamugayo, ikinyabupfura, umuco, ubumuntu n’ ibindi bikwiriye kuranga umuntu muzima utandukanye n’ umurwayi wo mu mutwe. Kwihangana harimo n’ ibitutsi ni ikimenyetso cy’ ubugabo n’ ubutwari kuko iyo bigenze biyo biba ari intsinzi n’ umuriro w’ amakara aba ateretswe ku mutwe w’ uwatukanye.



2 Responses
Hon. Sebaba: Kwitwa imbwa cyangwa inka, ntacyo bitwaye
Nidange ndumva imbwa ifite umumaro
Hon. Sebaba: Kwitwa imbwa cyangwa inka, ntacyo bitwaye
Nidange ndumva imbwa ifite umumaro