Igipolisi cya Uganda cyatangaje impamvu umukuru wacyo, IGP Kale Kayihura atigeze yitaba urukiko rwari rwamutumijeho ngo yisobanure ku byaha bitandukanye bishinjwa igipolisi, ukubura kunyuranyije n’amategeko y’urukiko.
Ubwo yavuganaga n’abanyamakuru kuri uyu wa kane nyuma ya saa sita, Umuyobozi ushinzwe uburenganzira bwa muntu n’amategeko mu gipolisi, Erasmus Twaruhukwa, yashimangiye ko umukuru w’igipolisi atigeze abona ubutumire bw’urukiko, yongeraho ko nta mpamvu n’imwe yari gutuma atitaba iyo abubona.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubundi gutumaho umuntu mu rukiko biba mu mucyo kandi ubutumire bukakirwa n’uwatumweho n’urukiko akandi akemera ko yabubonye. Erasmus yagize ati: “Gen. Kayihura yansabye kureba mu biro bye, mu rugo iwe ndetse no mu biro byanjye nib anta butumire bwakiriwe ariko ntibyari ukuri” .

Twaruhukwa yakomeje ashimangira ko nta mpamvu umukuru w’igipolisi yahakana ko yabonye ubutumire (Convocation), asaba abanyamategeko bamureze kugaragaza ubwo butumire bw’urukiko bwari bugenewe Kayihura nk’uko Chimpreports ikomeza ivuga.
Abajijwe impamvu ari we uri kuvuga mu izina ry’umukuru w’igipolisi mu gihe ubundi ari umunyamategeko w’igipolisi, Twaruhukwa yavuze ko bari barimo kubona amakuru menshi atari yo yibasira ibiro by’Umukuru w’igipolisi batari kwemera ko akomeza gukwirakwizwa.
Yagize ati: “Dufite inshingano zo gusobanurira abaturage ibiri kujya imbere. Aracyari kubonana n’intumwa z’igipolisi cya Algeria ariko nzi neza ko vuba ari bugire icyo abivugaho” .
Kuri uyu wa Gatatu ushize nibwo byari bishyushye ku Rukiko Rukuru Rwa Makindye mu mujyi wa Kampala, aho byari byatangajwe ko IGP Gen. Kale Kayihura yari kwitaba urukiko akisobanura ku birego bishinjwa igipolisi birimo gukubita no gukoresha imbaraga z’umurengera ku batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


