Tanzania ntiyitabiriye inama ya EAC iheruka kuko itayirebaga

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Tanzania kivuga ko kititabiriye inama iheruka y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuko yarebaga ibihugu byo mu muhora wa ruguru gusa.

Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Palamagamba John Aidan Mwaluko Kabudi, wavuze ko basabye kutitabira iyi nama kubera iyi mpamvu.

Iyi nama yigaga ku ngamba zihuriweho mu karere ngo hakumirwe icyorezo cya Coronavirus ariko iby’ubucuruzi, ubwikorezi no guhanahana amakuru bigakomeza.

Ubwo yari imbere y’inteko ishinga amategeko ku wa 13 Gicurasi, Minisitiri Kabudi yavuze ko batumiwe muri iyi nama gusa ngo “ Basanze nta mpamvu yo kwitabira iyi nama yahamagajwe n’uyoboye EAC muri iki gihe, Paul Kagame akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Minisitiri Kabudi ati “ Ni gute twari kwitabira inama y’umuhora wa ruguru? Ni inama yabo bwite. Iriya ntiyari inama ya EAC. Ibyari kuganirwaho nibo bireba kandi twe ntibitureba.”

Iyi nama yitabiriwe n’u Rwanda, Uganda, Kenya na Sudani y’Epfo mu gihe u Burundi bwo buri mu muhora wa ruguru bwatangaje ko “ butabashije kwitabira iyi nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga bitewe n’amatora y’umukuru w’igihugu.”

Umuhora wa ruguru ugizwe ugizwe n’ibihugu bikoresha icyambu cya Mombasa, bikanyuza ibicuruzwa byabyo muri Uganda, Sudani y’Epfo , u Rwanda, u Burundi n’Uburasirazuba bwa Congo.
Ni mu gihe Kenya na Tanzania basa n’abahanganye mu kwinjiza ibicuruzwa bitumizwa n’ibihugu bituranyi bidakora ku nyanja nk’uko the Eastafrican dukesha iyi nkuru ibitangaza. Ni mu gihe Tanzania yo ibarizwa mu muhora wo hagati.

Prof. Kabudi avuga ko mu 2013, uwari Perezida Kikwete yari yatangarije abadepite ko na we yumiwe abonye ibihugu byo mu muhora wa ruguru bikora inama yabyo yihariye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent yari yatangaje ko Tanzania yari yatangaje ko itazitabira iyi nama. Yavuze ko ngo “ Tanzania yasabye ko habanza kubaho inama hagati yayo n’u Rwanda.”

Si inshuro ya mbere bimwe mu bihugu bigize EAC bikoze inama abanyamuryango babo bose badahari. Iyi itaritabiriwe n’u Burundi na Tanzania yabanjirijwe n’indi yari yahuje Perezida Kagame na bagenzi be; Yoweli Kaguta Museveni, Kikwete wa Kenya. Ntiyarimo u Burundi, Tanzania na Sudani y’Epfo. By’umwihariko, u Burundi bwo bawasabye ko bwaba busonewe kwitabira inama za EAC mbere y’aho amatora ya Perezida yo mu 2020 aba.

Ibihugu bikomeza kubura mu nama mu gihe amabwiriza ya EAC avuga ko abaperezida b’ibihugu binyamuryango bagomab kwitabira inama.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *