Umunyamakuru William Manuhe Gichuki wo muri Kenya yasanzwe yapfuye kuwa 14 Mutarama 2003. Ni nyuma y’aho yari yagerageje kugusha mu mutego, Umunyarwanda, Kabuga Felicien ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri iyi tariki, Gichuki wari umunyamakuru wigenga, yari yateganyije kugirana ikiganiro na Kabuga gusa ngo icyari kigamijwe kwari ukugerageza kumureshya ngo aze kugwa mu mutego maze abakozi b’Ibiro by’Iperereza rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) bakamuta muri yombi. Kuri uwo munsi nina bwo byatangajwe ko yapfuye nyuma y’iminsi itatu umurambo wa Gichuki wabonetse mu gace ka Karen muri Kenya. Urupfu rwa Gichuki wari ufite imyaka 27 rwagaragajwe nk’aho yishwe n’impanuka kuko aho yapfiriye hasanzwe imbabura y’amakara iri hafi y’igitanda cye, ku buryo mu gusobanura abashinzwe umutekano bagaragaje ko yishwe no kubura umwuka wa Oxygen. Gusa nyuma byaje kugaragara ko ibi byari umukino kuko ngo yishwe arashwe mu mutwe isasu rikinjira mu gutwi. Hashize iminsi itatu apfuye, nibwo inzego zishinzwe umutekano muri Kenya zavuze ko zabonye umurambo we. Umuryango umaze imyaka 17 usaba ubutabera Mukuru wa Gichuki witwa Josephat Muriithi yatangarije The Standard ko bamaze igihe bashakisha ubutabera ku rupfu rwa Gichuki ndetse n’impozamarira kuva mu myaka 17 ishize ariko ko ntacyo byatanze. Avuga ko urupfu rwa mwenenyina rwatumye Se ubabyara na we yitaba Imana. Muriithi ati ” Data yapfuye umutima we ugihangayitse bitewe n’urupfu rwa Gichuki William rutigeze ruhabwa indishyi ndetse n’urupfu rw’amayobera rwabayeho. Leta binyuze muri Ambasade ya Amerika yavuze ko izakora ibishoboka byose ikibazo kijyanye n’umuvandimwe wanjye kigakemuka.” Uyu avuga ko Se yitabye Imana mu Kuboza 2018 afite imyaka 71 kandi ngo yari agitegereje isezerano yahawe na Leta ku kibazo cy’umwana we mu 2003. Yongyeyeho ko byabaye ikibazo kurushaho ubwo Kabuga yaburirwaga irengero, ibi byabaye ikibazo kuko ngo kwifashisha Umuyobozi w’Ubushinjacyaha Bukuru wariho Icyo gihe, Keriako Tobiko ntacyo byatanze. Muriithi kandi ngo yitabaje Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI/ICC) muri Werurwe 2019, ntibyagira icyo bitanga. Bafite icyizere ko ubutabera hari icyo buzatanga Nyina wa Gichuki, Lydia Wangui w’imyaka 68 avuga ko yizeye ubutabera nyuma y’aho Kabuga afatiwe mu Bufaransa, akaba azagezwa imbere y’inkiko. Mu kiganiro na The Standard ati ” Ibintu noneho twavuga ko bigiye kumera neza. Tugiye kubona ubutabera.”

Lydia Wangui, nyina wa Gichuki. [Mose Sammy/Standard


