Mu rukundo n’umuhungu n’umukobwa biragora kugaragaza uko uhagaze mu mufuka wirinda ko umukunzi wawe yakunyuzamo ijisho,utacunga neza bikakubana ibibazo ubuze ayo kwishyura ibyo watumije.
Ni kenshi hagiye humvikana kwishyura bigoranye nyuma yo gufungura ibyatumijwe,hakabura ayo kwishyura ukamburwa ibyo waje witwaje nk’ingurane y’ikiguzi cy’ibyo wariye .
Mu kiganiro kirambuye Bwiza.com, yagiranye n’umwe mubagwiririwe n’iki kibazo; yasobanuye akaga yahuye nako aburira n’uwo ari we wese kujya yitwaza amafaranga arenze ibyo ari gukoresha.
Mu kiganiro kirambuye, uwagwiririwe no kwamburwa ibyo yari yitwaje nyuma yo kugana inzu y’uburiro kwifata neza n’umukunzi we, yitanzeho urugero ava imuzi icyamuteye gutumiza amafunguro atabajije igiciro kuko yiyumvishaga ko byamusebya umukunzi we akamunyuzamo ijisho.
Yagize ati: Nakundanaga n’umukobwa dupanga ko azansura tugasangira amafunguro, ariko ntiyabyemera kubera ko bwari ubwa mbere yari agiye gusura umuhungu,numvise bitamujyamo dupanga gusohokera hamwe muhagurishirizwa ibiribwa;Tugezeyo natumije ibiribwa,n’ibinyobwa byacu twembi,ariko sinita kugiciro cya buri kimwe kuko numvaga ko ndamutse mbajije umukunzi wanjye yakumva ko ndi gukatuza mu biciro,baratuzimanye ariko tuganira,naje gutungurwa no kubwirwa ko ndi bwishyure amafaranga 9000,kandi mu by’ukuri mu mufuka narimfitemo ibihumbi 2000 gusa nibwira ko abyishyura.Umukobwa yaguye mu kantu dore ko nawe ntayandi yari afite,nambuwe telefoni nari mfite ntaha amara masa n’ikimwaro imbere y’umukobwa nakundaga,Ndaburira buri wese kujya yitwaza amafaranga arenga kuyo ateganya gukoresha akemeranya n’umukunzi we ayo bari bukoreshe biyakira.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma yo kumva neza ibyabaye kuri uyu muhungu n’umukobwa bakundanaga,byatumye hibazwa niba byaba nk’ihame ko mbere yo kugira icyo utumiza wabanza kubaza igiciro cyaburi kimwe wifuza,cyangwa kuvuga ayo ufite n’umukunzi wawe akakubwira ayo afite mukamenya ibyo muri butumize, hakibazwa niba bitazana agatotsi mu rukundo rw’abakundana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com



