Uganda: Umunyarwanda akurikiranweho magendu y’amahembe y’inzovu afite agaciro ka miliyari 10

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rushinzwe gukurikirana ibyaha bifitanye isano na ruswa muri kampala rwafashe icyemezo cyo gukomeza gufunga Emile Kayumba, Umunyarwanda ufungiye muri Gereza ya Luzira ukurikiranweho ubucuruzi bw’amahembe y’inzovu afite agaciro ka miliyari 10 z’Amashilingi ya Uganda.

Emile Kayumba w’imyaka 62 yafashwe mu 2013 afite amahembe 832 y’inzovu afite agaciro ka miliyari 10 z’Amashilingi ya Uganda.

web-croppedIvory-Stock-KWS-Ivory-Room-Credit-Kristian-Schmidt-for-WildAid_0

Trending.co.ug dukesha iyi nkuru ivuga ko Kayumba yafashwe apakira amahembe ayavana mu rugo rw’umushinwa ahitwa Bugolobi mu mujyi wa Kampala.

Uyu Emile Kayumba atuye Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Ashinjwa ibyaha bibiri birimo gucuruza ibibujijwe n’Amasezerano agenga za Gasutamo mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba no kohereza mu mahanga ibikomoka ku nyamaswanta burenganzira abifitiye binyuranyije n’amategeko agenga inyamanswa zo muri pariki.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umucamanza Patricia Amoko yanze ubusabe bwa Kayumba bwo gukurikiranwa adafunze nyuma y’uko yari yabanje guhabwa aya mahirwe agahita ahungira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mbere yo kongera gutabwa muri yombi yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi.

Biteganyijwe ko Kayumba azongera kugezwa imbere y’urukiko kuwa 25 z’uku kwezi kwa Kanama.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

MUREGO Anatty@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *