Abagana Gare ya Rusizi cyane cyane mu masaha y’ijoro, ba nyiri Agences zitwara abagenzi zihakorera ,abakorera muri za biro zaho n’abaharindira umutekano barinubira kuba ukwezi kose gushize iyi Gare yibera mu kizima,bakibaza niba ubuyobozi bw’Akarere n’izindi nzego bireba batahagera ngo bakemure iki kibazo n’ibindi giteza.
Mu kiganiro na Bwiza.com, umwe mu bagenzi yavuze ko bibabaje kugera muri Gare y’Akarere nk’aka kari mu mijyi yunganira umujyi wa Kigali witwaje agatoroshi cyangwa ucanye telefoni, ukaba utakwinjira mu bwiherero bwaho udafite ako gatoroshi, biro nyinshi na zo zidacaniye, abajura ari urujya n’uruza kubera kutabona.

Yagize ati ’’ Birababaje cyane kubona ujya mu bwiherero bwa Gare nk’iyi nijoro umurikisha telefoni, umuntu adashobora kubona undi, ari ho abajura bahera bamburiramo abantu amatelefoni n’ibindi baba bitwaje bakiruka cyangwa bakihisha mu modoka zirimo ntube wagira n’uwo utabaza kuko ibiro byinshi na byo biba bitabona, tugasanga ari isoni ku buyobozi bw’aka karere, abayikoreramo n’abandi barebwa n’iki kibazo rwose,ntibikwiye na gato.’’
Ibi kandi ngo binabangamiye abahacungira umutekano n’irondo ry’umwuga rihazenguruka nijoro, kuko ngo na bo ubwabo bashobora kuhagirira ikibazo cy’umutekano wabo.
Umwe muri bo utashatse ko dutangaza amazina ye, ati’ ’ Kuva ku wa 24 Mata ugera muri iyi Gare nijoro wareba umwijima uhari ukumva ubwoba burakwishe nubwo waba ushinzwe umutekano. Nk’ubu ko itajya ifungwa ikaba itanacaniye, umwanzi ayinjiyemo akangiza imodoka n’ibindi bibamo cyangwa natwe ubwacu akatwihishiramo akadukomeretsa byabazwa nde? Ikibazo gihari ni ikihe ko kidashyirwa ahagaragara ngo kimenyekane gikemurwe ducunge umutekano neza?’’
Si aba gusa bahangayikishijwe n’iki kizima , ngo si n’ubwa mbere kuko no mu mezi yashize byabagaho uretse ko ngo bitindaga, ba nyiri Agences zitwara abagenzi baharaza imodoka zabo na bo ngo barara imitima ihagaze kubera ubwoba bw’umutekano wazo.
Uhagarariye imwe muri izi za Agence utarashatse ko amazina ye ashyirwa ahagaragara na we yagize ati’’ Turahangayitse cyane kuko hari igihe tuza mu gitondo umuntu agasanga baraye bibye ijeke, batiri cyangwa imfunguzo, wabaza ushinzwe umutekano akakubwira ko atazi uburyo byibwe kubera ko hari mu mwijima mwinshi kandi hano hakoreramo Agences zigera ku 10, tugasaba ko iki kibazo cyakemuka burundu kuko kimaze kuduhombya byinshi tutanazi uzabyishyura.’’
Umuyobozi wa REG, ishami rya Rusizi Cyiza Francis, avuga ko nta kibazo bazi cyihariye gihari, ko ikibazo gishobora kuba ari abagomba kugura umuriro ngo bawushyiremo batabikora.
Ati’’ Turohereza abatekinisiye bacu bongere barebe ariko nta kibazo tuzi gihari, dufite amabwiriza y’ubuyobozi bwacu bukuru yo gushyira za konteri muri za Gare zitwara abagenzi no mu masoko ababikoresha bakumvikana uburyo bagura umuriro bakawushyiramo. Niba rero bariya bagira agasigane ntibabikore birumvikana ko Gare itabura kuba mu kizima ariko byaba bibabaje cyane.’’

Ba nyiri za Agences zitwara abagenzi muri iyi gare bagaragaza kwitana ba mwana n’ubuyobozi bw’Akarere, bo bakavuga ko gucanira Gare yose bikorwa n’Akarere, bakibaza impamvu katabikora, umuyobozi wako Kayumba Ephrem, we akavuga ko hari rwiyemezamirimo uhakorera wagombye kubikora.
Ati’’ hari rwiyemezamirimo uhakorera wagombye kwita kubihakorerwa byose, cyane cyane amatara, isuku, imikorere rusange ya Gare n’ibindi. Icyo kibazo sinari nkizi, ngiye gukurikirana ndebe impamvu atabikora kugeza ubwo abaturage batinya kugana Gare kubera ikizima.’’
Uretse uku kudacanirwa, Iyi Gare imaze imyaka igera ku 8, bivugwa ko yatwaye akayabo k’amanyarwanda agera 700.000.000, hari byinshi abayigendamo bayinenga. Kuba itubatsemo andi mazu nk’ay’ubucuruzi, kuba hari igice usangamo ikigunda cyangwa umwanda ukabije kubera kutubakirwa, kuba inzara yayikwiciramo kuberako ntaho gucururiza ibyo kurya habamo, kuba yangirika igatinda gusanwa bikaba ibibazo,.. kuba inyubako ya biro ari imwe kandi nto muri Agences zigera ku 10 , zimwe zikabura aho zikorera imirimo ya biro, bakabona amafaranga bivugwa ko yayubatse ntaho ahuriye n’agaciro kayo. basaba ko byakosorwa ikamera nk’izindi babona mu bindi bice by’igihugu bagenda.



