Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yagiriye inama urubyiruko yo kureka Yesu Kristo akayobora inzira zarwo, avuga ko ari urugero rwiza bakwiriye gukurikira.
Yagize ati: “Nta gihombo kiri mu gukurikira Yesu Kristo. Azabayobora mu buzima bwanyu kandi nimumunambaho, muzatsinda mu buzima” .
Perezida Museveni ibi yabitangarije kuri uyu wa gatanu nimugoroba mu gitaramo cy’indirimbo zihimbaza Imana cyiswe Born Free Concert, gifatwa nk’igitaramo gikomeye kurusha ibindi bya gospel muri Uganda, yari yitabiriye kikaba cyabereye muri Kati Kati Restaurant ahitwa Lugogo.
Iki gitaramo cyari cyahuriyemo abahanzi 3 bakomeye mu njyana zihimbaza Imana bakomoka muri Zambia, babiri baturutse muri Afurika y’Epfo n’abandi benshi bo muri Uganda, cyateguwe na Power FM Uganda ku bufatanye na Usual Suspects Uganda, ikigo gitegura ibitaramo kikanakurikiranira hafi abahanzi bafite impano.
Museveni rero yashimiye abitabiriye n’abateguye iki gitaramo ku kuba bahisemo gukora neza bakishimisha mu buryo bwa gikirisitu aho guta umwanya wabo mu tubari. Yanabagiriye inama yo kwirinda ubusambanyi kuko ngo bwarangiza ubuzima bwabo.
Aha Museveni yagize ati: “Murakoze gukunda Yesu no gukunda itorero. Mwari mufti kujya mu tubari ariko mwahisemo kuza kubana n’Imana” .
Yakomeje agira ati: “Bibiliya, mu gitabo cy’Abakolosayi havuga ko hari umwanya wa buri kintu, iki n’igihe cyanyu cyo guteza imbere imibereho yanyu. Ntimuzishore mu buraya” .
Iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga ko Museveni yanagarutse ku banyaburayi ngo barimo kwinjiza Abagande mu butinganyi avuga ko buhabanye n’umuco w’abanyafurika n’indangagaciro za gikirisitu.
Yashimiye urubyiruko rw’abakirisitu ku kuba rwaranze kwishora mu bikorwa by’ubutinganyi arusaba kuguma kuri Yesu no kutazemera iyo mico yise iy’abanyaburayi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Museveni yasoje asaba ababyi kwigisha abana babo guca mu nzira nziza, avuga ko ibyo babigisha nabo ari byo bazigisha abana babo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com






