Nyuma y’igihe cy’amezi atatu abahanzi 10 bahatanira kuzegukana irushanwa rya PGGSS VI bazenguruka hirya no hino mu intara z’u Rwanda biyereka abakunzi babo , ryashyize rigera ku musozo waryo kuri uyu wa gatandatu taliki 13 Kanama 2016, aho itsinda rya Urban Boys ari ryo ryegukanye igihembo cy’iryo rushanwa.

Ibi birori bikaba byabereye kuri Sitade amahoro i Remera aho aba basore batatu bagize iri tsinda (Humble,Safi,Nizo begukanye iri rushanwa bakoresheje ingufu n’ubuhanga.
Aba basore begukanye igihembo cya PGGSS, nyuma yo guhangana na bagenzi babo barimo Young Grace, Jules Sentore, Bruce Melody, Allioni, Christopher, Danny Nanone, Danny Vumbi, Umutare Gaby na TBB.
Ibitaramo birindwi byabanje, byabereye i Gicumbi, Karongi, Nyamirambo, Ngoma, Huye, Musanze n’igiheruka kubera mu Mujyi wa Rubavu ubu bikaba bisorejwe mu mujyi wa Kigali i Remera.
Manzi James uzwi nka Humble Gizzo yavuze ko gutwara iki gikombe bibatunguye kuko batari babizi naho Nizzo we avuga ko umubyeyi we ari we bishimishije kurusha uko we yishimye.
10.Umutare Gaby
9.TBB
8.Danny Nanone
7.Gile Sentore
6.Allioni
5.Young Grace
4.Danny Vumbi
3.Bruce Melody
2.Christopher
1.Urban Boyz
Iri tsinda rikaba ryahawe akayabo ka miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko byari biteganyijwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


