Bamwe mu bagenzi bari bicaye muri gare babuze icyo bafata n'icyo bareka.

Rusizi: Bamwe mu bagenzi baheze muri gare ya Rusizi babuze ikibatwara, abamotari n’abashoferi amarira ni yose

Sangiza iyi nkuru

Abagenzi,abamotari n’abashoferi b’ibigo bitwara abagenzi bari bamaze igihe badakora mu karere ka Rusizi, bazindutse bizeye gukora ingendo hirya no hino mu gihugu nk’uko byari biteganyijwe ariko batungurwa no kubwirwa ko ingendo zahagaze kubera ko muri aka karere hagaragaye abantu 5 banduye icyorezo cya COVID-19, basubira mu ngo zabo bimyiza imoso, bamwe mu bagenzi bahera muri gare babuze uko bagira.

Ubwo Bwiza.com yazengurukaga umujyi wa Rusizi ireba uko byifashe nyuma y’iyi nkuru badatinya kuvuga ko bafashe nk’inshamugongo, yageze muri gare ya Rusizi mu ma saa sita z’amanywa abagenzi benshi bicaye babuze icyo bafata n’icyo bareka, bamwe bavuga ko bagiye kwicwanwa n’inzara n’abana babo bahetse mu mugongo,bibaza aho barara n’uko bigenda.

Bamwe mu bagenzi bari bicaye muri gare babuze icyo bafata n'icyo bareka.
Bamwe mu bagenzi bari bicaye muri gare babuze icyo bafata n’icyo bareka.

Umugore umwe waturutse mu karere ka Karongi uvuga ko yaturutseyo saa kumi n’imwe z’igitondo aje kurangura yiteguye gusubirayo akaba yumiranye n’ibyo yaranguye yabuze ubwava muri gare yagize ati’’ Twaje saa kumi n’imwe z’igitondo imodoka zigenda nta kibazo mbanza guhagarara I Nyamasheke abandi baraza, nyuma ntega taxi ingeza hano njya kurangura ngarutse nsanga ngo ntawongera kugenda.’’

Yakomeje agira ati’’ Nabuze icyo nkora n’icyo ndeka kuko amafaranga nayaranguje yose, mfite umwana w’umwaka mpetse kandi nta muntu nzi ino ngo nararayo,nta n’umuyoboz nzi ino natura ikibazo cyanjye,sinzi n’igihe bizamara nasize n’abandi bana mu rugo,mbese ndahangayitse cyane.’’

Dusengimana Joseph,umuyobozi wa gare ya Rusizi, yabwiye Bwiza.com ko yageze muri iyi gare saa kumi z’igitondo asanga hari abahageze bategereje kugenda n’iya mbere yagombaga guhaguruka saa kumi n’imwe z’igitondo, dore ko hari n’abari baraye bakatishije amatike, agezeyo na we atungurwa no kubwirwa n’umuyobozi wa polisi muri aka karere ko nta mugenzi barekura.

Ati’’ Bari bameze nk’abaraye muri gare biteguye kugenda n’iya mbere ya saa kumi n’imwe,twese dutungurwa no kumva ko batakigiye kandi abenshi bifuzaga cyane kujya I Kigali bumva nta gisibya kubera ko byari bimaze iminsi bivugwa n’inzego bireba, byaraye binasubiwemo bamwe babimenyera hano ko batakigiye. Ni igihombo gikomeye cyane kuri twe kuko imodoka ihagurutse yishyura umusoro,abaturage na bo bahahombeye cyane ariko nta kindi cyakorwa,ubuzima ni bwo bw’ibanza,dutegereje andi mabwiriza.’’

Umuyobozi wa gare ya Rusizi Dusengimana Joseph avuga ko na we yatunguwe bikomeye no kubwirwa ko nta modoka ihagukura mu gihe bari bagiye gutangira kuzirekura.
Umuyobozi wa gare ya Rusizi Dusengimana Joseph avuga ko na we yatunguwe bikomeye no kubwirwa ko nta modoka ihagukura mu gihe bari bagiye gutangira kuzirekura.

Yavuze ko byageze saa mbiri z’igitondo bakabwirwa ko izijya kuri CIMERWA zo bazemerera zikagenda,ku zindi abaraye bakatishije amatike basubizwa amafaranga yabo,asaba abagenzi kwihangana hagategerezwa andi mabwiriza.

Bamwe mu bamotari n’abashoferi bari bamaze igihe mu ngo biteguye gukora ku ifaranga uyu munsi ubukonje bwari bwose bavuga ko inzara igiye kubahitana n’imiryango yabo,ko bari bizeye kugira icyo babona none batashye amara masa.

Umumotari Musabirema Jonas ati’’ Twari twaraye dukoresheje moto kuko zari zarangiritse, twaguze ibyo twasabwe byose tuzi ko tugiye gusubukura akazi nyuma y’igihe kirekire mu ngo none dore. Tumerewe nabi cyane rwose ku buryo bidakemutse vuba bamwe tuzicirwa mu ngo n’inzara n’imiryango yacu kuko tutagishoboye kwihangana,dore ko n’amadeni y’inzu tubamo kuri bamwe amaze kurenga urugero,ahubwo Akarere kadufashe ku byo kurya nibura.’’

Umujyi wa Rusizi na wo wasaga n'ukonje bose bisubiriye mu ngo zabo.
Umujyi wa Rusizi na wo wasaga n’ukonje bose bisubiriye mu ngo zabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel yabasabye kuba bihanganye.

Ati’’ Bihangane nta kindi cyakorwa, ababuze aho barara bacumbike kugeza igihe hazazira andi mabwiriza,abamotari n’abo bashoferi na bo hari gahunda isanzwe yo gufasha abashonje cyane uwaba afite icyo kibazo yayigana,ibindi bagategereza.’’

Aba 5 bagaragayeho iki cyorezo bose ngo ni abo mu karere ka Rusizi nk’uko uyu muyobozi akomeza abivuga,ngo bakaba barimo umumotari,abashoferi n’abandi bahuye na bo bose bafite aho bahuriye n’ubucuruzi bwambukiranye imipaka, mu bantu 200 babukora bapimwe bariya bakaba ari bo babonetse kandi ngo bose bakora mu buryo bwemewe,nta wa magendu urimo, bakaba bari kwitabwaho n’abaganga nubwo yirinze kuvuga aho bari kuvurirwa.

Imodoka zagombaga kugenda zose zari ziparitse bamwe mu bagenzi bitahira.
Imodoka zagombaga kugenda zose zari ziparitse bamwe mu bagenzi bitahira.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Rusizi: Bamwe mu bagenzi baheze muri gare ya Rusizi babuze ikibatwara, abamotari n’abashoferi amarira ni yose
    Ibi ni uguhubuka, bajye bafata ibyemezo bateguje abantu.

  2. Rusizi: Bamwe mu bagenzi baheze muri gare ya Rusizi babuze ikibatwara, abamotari n’abashoferi amarira ni yose
    Ibi ni uguhubuka, bajye bafata ibyemezo bateguje abantu.

  3. Rusizi: Bamwe mu bagenzi baheze muri gare ya Rusizi babuze ikibatwara, abamotari n’abashoferi amarira ni yose
    Tugomba gukurikiza amabwiriza yo kwirinda covid 19

  4. Rusizi: Bamwe mu bagenzi baheze muri gare ya Rusizi babuze ikibatwara, abamotari n’abashoferi amarira ni yose
    Tugomba gukurikiza amabwiriza yo kwirinda covid 19

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *