Abarwayi bashya ba Covid-19 babonetse biganjemo abambukiranyije umupaka i Rusizi

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 1 Kamena 2020 yatangaje ko hagaragaye abantu 7 banduye Covid-19 mu bipimo 1083 byafashwe. Aba barwayi bashya bakoze ingendo zambukiranya imipaka, cyane cyane i Rusizi. Bashyizwe mu kato. Abakize iki cyorezo bageze kuri 262 barimo 6 b’uyu munsi. Muri rusange abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri iki gihugu ni […]
Nyaruguru: Igiceri cy’ijana bagiye bizigama cyabaviriyemo uruganda na miliyoni 120 rwf

Abagore 235 bagize Koperative “Nyampinga” ihinga ikanatunganya umusaruro wa kawa, bo mu murenge wa Rusenge, mu karere ka Nyaruguru, bishyize hamwe mu 2005 batangira bizigama igiceri cya 100 Frw buri cyumweru. None ubu bafite uruganda n’amafaranga asaga miliyoni ijana na makumyabiri (120,000,000 Frw) kuri konti. Mukangango Esther, Umuyobozi wa Koperative “Nyampinga”, avuga ko batangiye mu […]
Rusizi: Bamwe mu bagenzi baheze muri gare ya Rusizi babuze ikibatwara, abamotari n’abashoferi amarira ni yose

Abagenzi,abamotari n’abashoferi b’ibigo bitwara abagenzi bari bamaze igihe badakora mu karere ka Rusizi, bazindutse bizeye gukora ingendo hirya no hino mu gihugu nk’uko byari biteganyijwe ariko batungurwa no kubwirwa ko ingendo zahagaze kubera ko muri aka karere hagaragaye abantu 5 banduye icyorezo cya COVID-19, basubira mu ngo zabo bimyiza imoso, bamwe mu bagenzi bahera muri […]
Nta muryango ubura ikigoryi – Gen. Ndayishimiye avuga kuri Agathon Rwasa
GĂ©nĂ©ral Major Évariste Ndayishimiye uheruka gutorerwa kuyobora u Burundi, yatangaje ko atatangajwe na Agathon Rwasa uvuga ko atemera ko yamutsinze mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ngo kuko “nta muryango ubura ikigoryi”. Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Burundi (CENI), ku wa 25 Gicurasi yatangaje Gen Ndayishimiye Evariste yatorewe kuyobora u Burundi, nyuma yo gutsinda amatora yabaye ku wa […]
Uganda: Abadepite 2 batawe muri yombi bazira kuyobora imyigaragambyo mu baturage
Polisi ya Uganda yatangaje ko kuri uyu wa Mbere yataye muri yombi abadepite babiri mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu bayoboye abaturage mu gukora imyigaragambyo itemewe n’amategeko. Abatawe muri yombi ni depite Gilbert Olanya, uhagarariye agace ka Aruu mu nteko na mugenzi we Samuel Odonga Otto, uhagarariye Kilak, polisi n’igisirikare bikaba bibashinja gushishikariza no kuyobora […]
Nigeria: Barasaba ubutabera ku mukobwa wiciwe mu rusengero
Mu mpera z’icyumweru dusoje, umukobwa witwa Uwavera Omozywa w’imyaka 22 y’amavuko yiciwe mu rusengero muri Nigeria, abo mu muryango we bakaba basaba ko hashakishwa abishe umwana wabo. Uwavera yashakaga kwiga maze ajya mu rusengero hafi y’umujyi abamo wa Benin City mu majyepfo ya Nigeria kuko yabonaga ari ho hatuje maze abagizi ba nabi bamusangayo bamugirira […]
Perezida Kagame yihanganishije abahungabanyijwe n’icyemezo cyo gukomeza gukumira ingendo
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije uwo ari we wese wahungabanyijwe n’icyemezo cyo gukomeza gukumira ingendo zambukiranya intara n’umujyi wa Kigali ndetse no gutwara abantu kuri moto Leta y’u Rwanda yaraye ifashe. Umukuru w’igihugu yabitangaje kuri uyu wa mbere, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baheruka gushyirwa muri Guverinoma y’u Rwanda no mu zindi nzego zinyuranye. […]
Kabuhariwe mu gusiganwa ku modoka, Hamilton aranenga abicecekeye ku rupfu rwa Floyd uherutse kwicwa n’abapolice
Lewis Hamilton umaze gutwara irushanwa ryo gusiganwa ku modoka nto rizwi nka Formula one ntiyishimiye kuba abo bakinana umukino batagize icyo bavuga ku mwirabura uherutse kwicwa n’abapolice muri Amerika. Hamilton ni we mwirabura ufite agahigo ko kuba ari we mwirabura watwaye irushanwa rya Formula one inshuro zigera kuri esheshatu akaba amaze imyaka myinshi muri Amerika. […]
MINUAR yahagaritse kuvana abantu muri Mille Collines by’agateganyo
Ku wa 31 Gicurasi 1994, umusilikare mukuru wa MINUAR ukomoka muri Senegal, Kapiteni Mbaye Diagne, yahitanywe n’igisasu kuri bariyeri y’ingabo za Leta n’Interahamwe, yanga ko abantu yari aherekeje bavanwa n’interahamwe muri za Kamyo zari zibatwaye bavanywe na MINUAR muri Hotel des Mille Collines, bajyanywe mu gice cyagenzurwaga na FPR-INKOTANYI. Bukeye bwaho, tariki ya 01 Kamena […]
Ingaruka zishobora guterwa n’icyemezo cyo gukomeza gufunga ingendo
Hirya no hino mu Rwanda, tariki ya 1 Kamena 2020 yari yitezwe na benshi ndetse hari n’abamaze iminsi irenga 15 barayiteguye kandi baramaze no gutegura ibyo bazayikoraho birimo nk’ingendo no gusubira mu mirimo ku bakozi bamwe nk’abamotari n’abashoferi bari bamaze igihe kitari gito moto zabo barazibitse. Kuri radiyo zo mu Rwanda mu biganiro byazo bitandukanye […]
Kenya: Polisi yahatirije umugabo kurarana n’umurambo w’umugore we munsi y’ikamyo-Amafoto

Umugabo witwa Charles Mwenda yabaze inkuru y’akababaro y’ukuntu abapolisi muri Kenya bamuhatirije kurarana n’umurambo w’umugore we, munsi y’ikamyo iruhande rw’umuhanda mu gace ka Meru. Ubusanzwe Mwenda yari yarasuhutse, yaragiye gupagasa ahitwa Milindi mu ntara ya Kilifi. Ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi, yajyanye umurambo w’umugore we wari wapfuye, agiye kuwushyingura iwabo kavukire mu gace […]
Abasirikare ba Uganda barashe aba Sudani y’Epfo bane barabica
Igisirikare cya Uganda (UPDF), cyatangaje ko abasirikare bacyo barashe aba Sudani y’Epfo bane bikarangira bapfuye. Iryo rasana ryabaye ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, ribera mupaka ugabanya ibihugu byombi uri mu karere ka Moyo. Igisirikare cya Uganda cyavuze ko mbere y’uko habaho ukurasana, abasirikare barindwi ba Sudani y’Epfo bambutse umupaka bakinjira muri Uganda mu buryo butemewe […]
Airtel Rwanda partners with Pay.rw and efashe to expand its alternative Airtime Recharge channels for customers
Enjoy 5.5% discount for every purchase you make on this app. In a bid to enhance customer experience, Airtel Rwanda has partnered with two additional platforms to make Airtel airtime easily accessible to its users. Airtel customers can now conveniently buy airtime on pay.rw by dialing *508# and *662# on efashe. By using these two […]
Ibuka iravuga ko guha imirimo Musenyeri Ruhumuliza mu itorero Anglican ryo mu Bwongereza ari icyasha
Umuryango Ibuka uragaya icyemezo cy’itorero rya Anglican mu Bwongereza cyo gusubiza mu mirimo Musenyeri Ruhumuliza Jonathan ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Musenyeri Ruhumuliza w’imyaka 64 yari amaze imyaka itandatu yarahagaritswe n’itorero Anglican ryo mu Bwongereza, ashyirwa mu kirihuko cyihariye nyuma y’uko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch na African Rights […]
Amerika: Abigaragambya barenga 4000 bamaze gutabwa muri yombi
Ibihumbi by’Amanyamerika bamaze gutabwa muri yombi na Polisi ya Leta zunze ubumwe za Amerika, bazira gushaka gukora urugomo mu gihe cy’imyigarambyo yo kwamagana urupfu rwa George Floyd, umwirabura wishwe n’abapolisi ba Amerika ku wa mbere w’icyumweru gishize. Kuva ku wa kabiri w’icyumweru gishize Abanyamerika bigabije imihanda yo mijyi itandukanye, bamagana urupfu rwa Floyd n’urugomo urwo […]
Nyamasheke: Nyiratebuka wari umaze imyaka asembera yashyikirijwe inzu n’urubyiruko rwa FPR Inkotanyi

Nyiratebuka Alphonsine w’imyaka 67 , avuga ko yahungabanijwe bikomeye no kumara igihe kinini asemberana umwana we w’imyaka 12 bigeza n’aho afata icyemezo cyo kwiyahura kubera imibereho mibi yabonaga arimo abikurwamo n’umugiraneza wabaye amutije aho aba, akaba yishimiye gushyikirizwa inzu abamo n’urubyiruko rwibumbiye mu rugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi. Aganira na Bwiza.com kuri uyu […]
Ubwandu bushya mu ntara, imwe mu mpamvu zo gukomeza gusubika ingendo
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rigaragaza ko ingendo hagati y’intara n’intara ndetse no hagati y’intara n’umujyi wa Kigali zikomeza gusubikwa ndetse na moto zigakomeza guhagarara gukora kubera impamvu zirimo kuba mu ntara hari kugaragara ubwandu bushya bw’icyorezo cya coronavirus. Mu kiganiro na Radiyo Rwanda, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko hari abantu bashya […]