Lewis Hamilton umaze gutwara irushanwa ryo gusiganwa ku modoka nto rizwi nka Formula one ntiyishimiye kuba abo bakinana umukino batagize icyo bavuga ku mwirabura uherutse kwicwa n’abapolice muri Amerika.
Hamilton ni we mwirabura ufite agahigo ko kuba ari we mwirabura watwaye irushanwa rya Formula one inshuro zigera kuri esheshatu akaba amaze imyaka myinshi muri Amerika.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Instagram kuri iki cyumweru yagize ati “ndabona mwese mukomeje guceceka, bamwe muri mwe muri ibyamamare ariko muriturije mu bintu bitarimo ubutabera.”
Yongeyeho ati “ iki si ikimenyetso kiza kuri buri umwe mu bo dukorana, birumvikana abazungu ni bo biganje. Bisa nk’aho ndi njyenyine nisangije uruhu ni yo mpamvu ntawe unshyigikiye.”
Lewis yakomeje avuga yatekereza ko bagenzi be baha agaciro urupfu rwa mugenzi we ariko ko bamutereranye. Yavuze ko kandi nubwo adashyigikiye abari kwigaragambya batwika amazu ariko ko ari ku ruhande rw’abigaragambya mu mahoro.
Daniel Ricciardo nawe usiganwa mu madoka yavuze ko urupfu rwa Floyd rwabaye imbarutso yo kuba ivangura rigomba kurangira. Umunya Canada Nicolas Latifi we yanditse kuri twiter ati “ibi bigomba kurangira, ubutabera kuri George Floyd.”
Kugeza ubu imyigaragambyo imaze gufata intera muri Amerika aho abigaragambya bari no gutwika amazu basabira ubutabera George Floyd.


