Urupfu rwa ba Perezida babiri ba USA ku itariki nk’iyi mu 1826
Thomas Jefferson na John Adams bombi bayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bapfuye ku munsi umwe, ukwezi kumwe n’umwaka umwe w’1826. Amasaha atanu yonyine ni yo ari hagati y’urupfu rwa Perezida Jefferson n’urwa Thomas Adams. Thomas Jefferson na John Adams ni bamwe mu baperezida bari baragize uruhare mu mpinduramatwara y’Amerika (American Revolution), aho bahagaze bemye bakigobotora […]
Perezida wa Misiri Mohamed Morsi yahiritswe ku butegetsi ku itariki nk’iyi mu 2013
Mohamed Morsi wavutse ku itariki ya 20 Kanama 1951, yari yarabaye Perezida wa Misiri kuva mu 2012, ubutegetsi bwe bwatembagajwe ku ngufu za gisikare ku munsi nk’uyu. Umugabo wari uyoboye ingabo zahiritse ubutegetsi bwa Morsi, ni Abdel Fattah el-Sisi kugeza ubu ufite n’ipeti rya Marshal riruta ayandi mu girikare ndetse aracyanayobora iki gihugu. Mohamed Morsi […]
Ku munsi nk’uyu mu 1964: Abirabura bo muri Amerika bahawe uburenganzira bwo kugira uruhare mu mategeko
Lyndon B. Johnson wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasinye amasezerano aha abasivile b’abirabura b’Abanyamerika bwo kugira uruhare mu mategeko, ku wa 2 Nyakanga 1964 mu muhango wabereye muri “White House.” Kuba abasivile bari barimwe uburenganzira bwo kugira uruhare mu buyobozi n’ibindi, byari bifite aho bihuriye n’ivangura ryakorerwaga abirabura b’Abanyamerika aho wasangaga no mu […]
Ku munsi nk’uyu mu 1997: Hong Kong yasubijwe u Bushinwa
Hari mu birori byabaye mu ijoro ryo ku munsi nk’uyu byari byitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Tony Blair, igikomangoma cya Wales Charles, Perezida w’u Bushinwa Jiang Zemin ndetse n’umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Madeleine Albright, Hong Kong isubizwa u Bushinwa. Ni nyuma y’uko ibihumbi by’abanya Hong Kong byari bimaze iminsi byigaragambya bisaba ko […]
Ijoro ryiswe iry’inkota ndede ku itariki nk’iyi ya 30 Kamena 1934
Ku munsi nk’uyu ni bwo Hitler wari umuyobozi w’Abanazi yateguye kwigarurira ubutegetsi bw’Ubudage, gusa nk’abandi banyagitugu bose yari afite ubwoba bw’abo bari bahanganye. Kugirango yirinde igitutu cy’abo bari bahanganye, Hitler yafashe abari bakomakomeye abagabanya imyanya myiza mu buyobozi mu cyo yise “Divide and rule”. Mu bagabo Hitler yijeje imyanya ikomeye mu buyobozi hari harimo uwitwaga […]
Tariki nk’iyi mu 1958: Igihangange Pele cyafashije Brazil gutwara igikombe cy’Isi cya mbere
Ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cyo mu 1958, ikipe y’igihugu ya Brazil yihanangirije iya Swede, iyinyagira ibitego bitanu kuri bibiri, yegukana igikombe cy’Isi cya mbere ibifashijwemo na kabuhariwe Pele. Kuva muri iyi myaka y’i 1900 kugeza ubu, Brazil ifatwa nk’igihugu gifite umukino mwiza n’abakinnyi benshi bafite impano. Umukinnyi w’irushanwa yabaye uyu munya Brazil witwa […]
Amasezerano y’amahoro ya Versailles yasinywe ku itariki nk’iyi mu 1919
Ku munsi nk’uyu ni bwo impande ebyiri zari zihanganye mu Ntambara ya Mbere y’Isi ari zo Allied Power na Central Power zashyize umukono ku masezerano yo kurangiza intambara burundu, akaba yarasinyiwe i Varsailles mu Bufaransa. Abagabo bane bari bahagarariye ibindi bihugu ni bo bateguye aya masezerano, hari harimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Woodrow […]
Tariki ya 27 Kamena 1844: Joseph Smith ufatwa nk’umwe mu ba Sogokuruza b’amadini yarishwe
Joseph Smith washinze idindi ryitwaga ko ari irya Yezu Kristu yicanywe n’umuvandimwe we Hyrum ku munsi nk’uyu, bicwa n’ibyigomeke by’abicanyi muri gereza, mu gace ka Illinois kabaye aka Leta zunze ubumwe za Amerika nyuma y’impinduramatwara y’Amerika (RĂ©volution Americaine). Smith yavukiye muri Vermont mu 1805, maze mu 1823 aza kuvuga ko yasuwe n’Umumalayika witwa Moroni wo […]
Kuwa 26 Kamena mu 1916 Gen. Aleksei Brusilov yubuye umugambi wo kugaba igitero ku Budage
Ku munsi nk’uyu ni bwo Aleksei yagabye igitero ku Budage cyafashwe nk’igikomeye mu ntambara y’Isi ya mbere, by’umwihariko kuri Austria-Hangary yari igize uruhande rwa Central Powers. Mu ntambara y’Isi ya mbere impande zari zihanganye rwari urwitwa Triple Entente rwari rurimo ubwami bw’u Burusiya, u Bufaransa n’u Bwongereza, ndetse na Central Powers rwari rugizwe n’U Budage, […]
Intambara ya Koreya yatangiye ku itariki nk’iyi mu 1950
Ku munsi nk’uyu, ingabo za Koreya ya Ruguru zagabye igitero gitunguranye kuri Koreya y’Epfo, bitangiza intambara ya Koreya zombi mu 1950. Nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi, u Burusiya bwahoze ari ubumwe bw’Abasoviyete bwahise butangira gufasha Koreya ya Ruguru, mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zo zitanga ubufasha mu by’ubukungu n’ubwa gisirikarare kuri Koreya y’Epfo. Ku […]
Icyamamare Lionel Messi yavutse ku itariki nk’iyi ya 24 Kamena mu 1987
Lionel Messi kugeza ubu ufatwa nk’umwami wa ruhago yavutse ku munsi nk’uyu mu mwaka wa 1987 saa 05:55h, avukira Rosario muri Argentine. Uyu munsi Lionel Messi yizihije isabukuru y’imyaka 33 y’amavuko. Uyu mugabo waje kuba kabuhariwe mu mupira w’amaguru, yavukanye ubugufi bukabije ku buryo byari kugorana ko yakina umupira nk’umwuga n’ubwo yari afitemo ubuhanga butangaje. […]
Huye: Umugabo yishwe akuwemo ururimi
Mu gitondo cyo kuri uyu kabiri, umugabo witwa Ndimurwango bakundaga kwita Cobori yasanzwe yiciwe mu gishanga gihuza Akagari ka Mpare n’aka Gitwa bwo mu Murenge wa Tumba w’Akarere ka Huye. Abaturanyi b’uyu mugabo bavuga ko ejo kuwa Mbere yiriwe mu rugo akaza kuhava nimugoroba ariko bagategereza ko agaruka bagaheba. Ndimurwango wishwe yari ari mu kigero […]
Ku itariki ya 23 Kamena 930 ni bwo inteko nshingamategeko ya mbere ku isi yashinzwe
Inteko nshinagamategeko y’igihugu cya Iceland izwi nka Althingi/Athing ni yo ikuze kurusha izindi zose ku isi, aho yashinzwe muri 930. Iyi nteko yashingiwe ahitwa Ăžingvellir, hari muri kilometero 45 mu burasirazuba bw’icyabaye umurwa mukuru wa Iceland ubu, ReykjavĂk. Iyi nteko ya Iceland no mu 1262 ubwo iki gihugu cyihuzaga na Norway yagumye ifite icyicaro muri […]
Dore igitero gikomeye cyabayeho mu mateka y’isi ku munsi nk’uyu wa 22 Kamena 1941
Hari ku itariki ya 22 Kamena mu 1941 ubwo u Budage bwagabaga igitero karundura ku Burusiya, iki gitero cyiswe “Operation Barbarossa.” Muri iki gitero kugeza ubu gifatwa nk’icya mbere cyabayeho gikomeye mu mateka y’isi, u Budage bwari bufite ingabo zigera kuri miliyoni eshatu, ibifaru by’intambara 3,000, indege 2,500, byose biyobowe na Hitler. Nubwo iki gitero […]
Ku munsi nk’uyu mu 1813: Menya uko byagendekeye ingabo z’u Bufaransa muri Espagne
Hari ku munsi nk’uyu ubwo uruhande rw’ingabo z’ibihugu nk’u Bwongereza, Portugal, na Espagne zari ziyobowe n’Umwongereza, Gen. Arthur Wellesley zakubise inshuro Abafaransa ahitwa Victoria muri Espagne bishyira akadomo ku ntambara yiswe Peninsular War. Nyuma y’uko umwami w’u Bufaransa, Napoleon Bonaparte yaherukaga gutera Portugal yahise akurikizaho Espagne kuko yari yarihaye intego yo kuzenguruka Uburayi bwose. Iki […]
Tariki ya 20 Kamena mu 1901 umunyafurikakazi, Charlotte M. Manye yabaye uwa mbere urangirije kaminuza muri Amerika
Mu gihe byari bigoranye ko hari umwirabura wiga muri Kaminuza zo muri Amerika, ku munsi nk’uyu umuny’Afurika y’Epfokazi, Manye Maxeke yanditse amateka asoza kaminuza yaho. Manye Maxeke Charlote, yavukiye muri Afurika y’Epfo kuwa 07 Mata mu 1874. Mu buzima bwa Maxeke, yakuze akunda kwiga cyane maze mu 1894 aza kujyana na korari yaririmbagamo bagiye muri […]
Tariki nk’iyi ya 19 Kamena 1821 ntiyarihiye Ubugereki kuko bwatsinzwe urugamba n’Ubwami bwa Ottoman
Ku munsi nk’uyu, ingabo ziyobowe n’umwami w’Ubwami bwa Ottoman witwaga Sultan Muhmud II zari zihanganye n’iz’Ubugereki mu rugamba rwiswe urwa Dragasani aho Ubugereki bwashakaga ubwigenge. Ubusanzwe Ubwami bwa Ottoman, bwari bugizwe n’ibihugu bigera kuri 13 n’Ubugereki burimo, gusa mu 1821 Abagereki bashaka kuba igihugu kigenga kitagendera ku mategeko y’Ubwami bwa Ottoman ari na byo byateje […]
Kuwa 18 Kamena 1815 ni bwo Napoleon yatsinzwe urugamba ahitwa Waterloo
Hari mu gihugu cy’Ububiligi, ubwo ingabo zari ziyobowe n’uwitwa Duke of Wellington zashyize akadomo ku bushongore n’ubukaka bwa Napoleon wari warayogoje Uburayi. Napoleon Bonaparte yanditse amateka akomeye cyane ku isi by’umwihariko mu bijyanye n’intambara akaba yari Umufaransa. Bonaparte yatangiye kurwana intambara ubwo igihugu cy’Ubufaransa cyarwanaga intambara mu 1799 aho we yari ari muri Egypt gusa […]
Ku munsi nk’uyu mu 1940: U Bufaransa bwamanitse amaboko mu ntambara bwarwanagamo n’Abanazi
Ubwo Marshal Henri Petain yari asimbuye Reynaud Paul ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu Bufaransa, yahise atangaza ku mugaragaro ko u Bufaransa bwemeye ko butsinzwe intambara n’Abadage (Abanazi) ba Hitler. Ku munsi wakurikiyeho Gen Charles de Gaule wari utaranamenyekana ku Isi no mu Bufaransa, yahise ajya kuri radiyo mu Bwongereza, atangaza ko adashyigikiye ko u […]
Ku munsi nk’uyu mu 1963: Umugore wa mbere yagiye mu isanzure
Hari ku munsi nk’uyu ubwo Umurusiyakazi, Valentina Tereshkova yabaye umugore wa mbere wagiye mu isanzure, amarayo amasaha 71. Bitewe n’igihe yamaze mu isanzure, yanahise arusha abandi Banyamerika gutindayo ugereranyije n’igihe bo bari baramazeyo. Valentina Vladimirovna Tereshkova yavukiye mu muryango ukennye ahitwa Maslennikovo mu Burusiya, hari mu 1937. Ku myaka ye 18 y’amavuko, yatangiye gukora mu […]
USA mu maboko ya Perezida James Polk watabarutse ku munsi nk’uyu
James Polk uzwiho kwagura Leta Zunze Ubumwe z’Amerika by’umwihariko mu ntambara y’Amerika na Mexico yatabarutse ku itariki nk’iyi. James Polk yabaye perezida wa 11 wa USA, akaba ari na we wari muto icyo gihe wari uyoboye iki gihugu kuva mu 1845 kugeza mu 1849. Ku ngoma ya James Polk habaye intambara ya Mexico n’Amerika (1846-1848) […]
Ku munsi nk’uyu mu 1940: Abafaransa bakanguwe n’ibifaru by’ingabo z’u Budage
Mu gitondo cyo kuwa 14 Kamena 1940, ni bwo abatuye umujyi wa Paris bakanguwe n’ibifaru by’ingabo z’u Budage zari zamaze kugota uyu mujyi. Hari hashize iminsi uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Winston Churchill agerageza kumvisha guverinoma y’u Bufaransa ko idakwiye kureka intambara avuga ko Amerika izabaha ubufasha mu kurwanya u Budage. Perezida Paul Reynaud w’u […]
Ku munsi nk’uyu mu 2000: Hatangiye kuba inama ihuza Koreya y’Epfo n’iya Ruguru
Mu gihe ibihugu bya Koreya zombi bitajya imbizi, mu 2000 Kim Jong-Il wayoboraga Korea ya Ruguru na Kim Dae-Jung w’iy’Epfo bakoranye inama mu mahoro, ikaba yaramaze iminsi itatu. Inama yabereye muri Koreya ya Ruguru, Perezida wa Korea Kim Jong-Il mu kuyitangiza agira ati: “Isi yose ni twe ihanze amaso. Kuki perezida Kim yaje muri Korea […]
Tariki ya 12 Kamena 1812 Napoleon Bonaparte yagabye igitero ku Burusiya
Ku munsi nk’uyu ni bwo Umufaransa utazibagirana mu mateka y’intambara kubera ubuhangange yari afite ku rugamba, Napoleon Banaparte yayoboye ingabo ze bajya gutera u Burusiya. Icyo gihe Napoleon yateye u Burusiya azi ko intambara iri bube ngufi kubera ko yari yizeye ingabo ze. Icyatumye Napoleon Bonaparte atera u Burusiya, yashakaga gukuraho umwami wabwo, Czar Alexander […]
Menya intambara 10 zamaze igihe gito mu mateka y’Isi
Mu gihe kuva isi yaremwa hagiye habaho intambara nyinshi, hari izagiye zimara igihe kirekire, zikanahitana ubuzima bwa benshi, hari n’izabaye igihe gito cyane kurusha izindi mu mateka nyuma y’umwaka wa 1800 kugeza ubu. 10. Intambara yiswe Falklands War yo mu 1982 hagati y’igihugu cya Argentine n’Ubwongereza, yamaze iminsi 42 gusa. Iyi ntambara ibi bihugu byarwanye […]
Ku munsi nk’uyu tariki ya 11 Kamena 2010 bwa mbere igikombe cy’Isi cyabereye muri Afurika
Mu mwaka wa 2010 ni bwo muri Afurika y’Epfo habaye umukino wa mbere w’igikombe cy’Isi wahuje Mexico na Afurika y’Epfo urangira amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe. Afurika y’Epfo yahawe kwakira iki gikombe nyuma yuko n’ibihugu nka Morocco na Egypt na byo byari byabisabye ariko birangira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA igihaye iki […]
Tariki nk’iyi ya 10 Kamena mu 1801 ni bwo Libya yatangaje ko igiye guhangana na Amerika mu ntambara
Kubera Libya yari iri mu bihugu bine byatangaga amaturo buri mwaka kuri Amerika, mu 1801 baje kubyanga biyemeza kurwana intambara na Amerika ikaba yariswe First Barbary War cyangwa Tripolitan War. Leta zunze ubumwe z’Amerika byasaga nk’aho ibihugu bine byo mu majyaruguru y’Afurika biri mu kwaha kwayo ari byo Morocco, icyahoze ari Tunis, Algiers na Tripoli […]
Coronavirusi yongereye ubukana bw’amakimbirane y’Amerika n’u Bushinwa
Bitewe no kudacana uwaka guhora hagati y’u Bushinwa n’Amerika, muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid 19 nta gihugu na kimwe muri ibi cyumva ko ikindi kikirusha gutera inkunga umugabane w’Afurika yo kurwanya iki cyorezo. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Mike Pompeo avuga ko kugeza ubu Amerika iyoboye ibindi bihugu mu gutera inkunga […]
Tariki nk’iyi ya 09 Kamena 2019 abanya Hong Kong barenga miliyoni bose bari bari mu myigaragambyo
Mu gihe ubu mu gihugu cy’igihangange nk’Amerika hari imyigaragambyo idasanzwe kubera ubukana ifite, ku munsi nk’uyu mu mwaka ushize wa 2019 Hong Kong na yo ntibyari biyoroheye guhosha imyigaragambyo yari irimo abarenga miliyoni imwe bose. Iyi myigaragambyo ifatwa nk’imwe mu yabayeho ikomeye mu mateka y’isi yatewe n’uko umuyobozi w’Umujyi wa Hong Kong, Carrie Lam yari […]
Tariki nk’iyi ya 08 Kamena mu 1968 uwarashe intwari y’Isi Martin Luther King yarafashwe arafungwa
Tariki nk’iyi ya 08 Kamena mu 1968 , Martin Luther wari impirimbanyi y’impinduramatwara mu bijyanye no kuba yaraharaniraga uburenganzira bwa muntu by’umwihariko akaba yararwanyaga irondaruhu ryakorerwaga abirabura babaga muri Amerika yaje kuraswa na James Earl Ray , waje gufatirwa mu Bwongereza aho yari yarahungiye ubutabera. Uru rugamba Martin Luther yarutangiye kuva mu 1950 kugeza mu […]
Burundi: Inama y’Abepiskopi ntiyishimiye abayifata nk’ishyaka rya politiki
Nyuma y’imyitwarire Abepisikopi bagaragaje mu matora aheruka kuba mu gihugu cy’u Burundi byatumye abantu babona ko bisa nk’aho bitwaye nk’ishyaka rya politiki gusa bo batangaza ko batabyishimiye na gato. Akababaro aba bepisikopi batewe n’ababafata nk’ishyaka kagaragara mu itangazo umukuru w’inama yabo, Joachim Ntahondereye aherutse gusohora avuga uruhare rwabo mu matora. Urukiko rushinzwe kubahiriza itegekonshinga mu […]
Afurika mu 1893: Mahatma Gandhi yatangije ibikorwa byo kurwanya ivanguramoko
Mu gihe uyu munsi muri Amerika bari kwamagana ihohoterwa rikorerwa abirabura, ku munsi nk’uyu mu 1893 umuhinde Mahatma Ghandhi yatangiye kurwanya ivangura ry’amoko muri Afurika y’Epfo. Mahatma Ghandi yavukiye mu Buhinde yiga mu Bwongereza, maze mu mwaka wa 1893 yoherezwa muri Afurika y’Epfo ku mpamvu z’akazi ka Politike aho yari afite manda yo kuhamara umwaka […]
Uburyo ‘Operasiyo Overlord’ yafashije Amerika kwigarurira ubutaka yari yaranyazwe na Hitler
Ku wa 6 Kamena mu 1944, habaye urugamba rwa gisirikare rukomeye mu mateka y’Isi. Icyo gihe hari mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, ubwo Komanda Gen. Dwight D. Eisenhower wari uyoboye ubumwe bw’ibihugu byarimo u Bufaransa, USA, Canada… n’u Bwongereza bwamenyekanye nka ‘Allied Power’ yatangaga uburenganzira bwo kugaba igitero ahazwi nka Normandy mu Bufaransa, operasiyo yiswe […]
DR Congo: Muri Minembwe imirwano irarimbanyije n’abarwana baratangaza ibintu bitandukanye
Mu ntara ya Kivu y’Epfo yo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo intambara ikomeje gukaza umurego aho yatangiye kuva ku cyumweru mu duce tw’Akarere ka Minembwe, impande zihanganye kubera amoko ni Abanyamulenge, Abanyindu, Abafulero n’indi mitwe itandukanye. Umuyobozi w’umutwe w’Abanyindu Pierrot Kaluba ashinja Abanyamulenge n’umuyobozi wabo Col. Michel Rukunda bakunda kwita Makanika ko bamugabyeho igitero […]
Menya ibikorwa byaranze itariki ya 05 Kamena mu mateka n’ibyamamare byavutse ku munsi nk’uyu
Ibihugu n’abantu ku giti cyabo bagiye bakora ibintu bitandukanye kuri iyi tariki harimo n’ibyarebaga isi yose. Ku itariki ya 05 Kamena kandi mu 1963 uwari umunyamabanga w’Ubwongereza mu by’intambara John Profumo yegujwe ku mirimo ye ashinjwa icyaha cy’ubusambanyi aho yari yaryamanye n’uwakoraga umwuga w’uburaya witwa Christine Keeler. Hari mu 1967 ku itariki nk’iyi ya 05 […]
Ikoranabuhanga ryatumye urubanza rwa Nsabimana Callixte Sankara rusubikwa
Uruhande rw’abaregera indishyi baherereye i Rusizi, ntirwabashije kubona ikoranabuhanga ryasabwaga bituma urubanza rwa Sankara rusubikwa, nkuko umucamanza w’urukiko rw’imanza z’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda yabitangaje. Nkuko muri iyi minsi ibikorwa bihuza abantu benshi biri kuba hifashijwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid 19 ni cyo cyatumye n’urubanza rwa Nsankara byari […]
Dore bimwe mu byaranze i tariki ya 04 Kamena mu mateka y’isi
Hari ibikorwa bitandukanye byaranze uyu munsi mu mateka harimo ibyakozwe ku bantu ku giti cyabo n’ibyakozwe n’ibihugu. Hari kuwa 04 Kamena mu 1944 ubwo ubwato bw’intambara bugendera munsi y’amazi (Submarine) U-505 bwa Adolf Hitler bwafatwaga. Ubu ni ubwato butazibagirana mu mateka y’isi bitewe n’ukuntu bwari ntahangarwa mu ntambara Abadage barwanye. Ku munsi nk’uyu hari mu […]
Kenya: Ibura ry’amazi ni kimwe mu biri gutuma ubwandu bw’icyorezo cya Covid 19 bwiyongera
Nyuma y’uko mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi habaye inkangu ikangiza amatiyo y’amazi, abaturage bamaze igihe kinini ntayo bafite bigatuma gahunda yo gukaraba intoki itubahirizwa kubera iki kibazo. Gahunda yo gukaraba intoki ni imwe mu ngamba ibihugu byinshi n’u Rwanda rurimo biri gukoreshwa mu rwego gukumira ko abantu bakomeza kwanduzanya icyorezo cya Covid 19. Kugeza […]
Urukiko rw’i Paris rwategetse ko Kabuga Félicien yohererezwa urukiko rw’i Arusha
Uyu wa 3 Kamena 2020, Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga FĂ©licien yohererezwa urwego rwa IRMCT rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, i Arusha muri Tanzania. Ni nyuma y’aho abanyamategeko babiri bunganira uyu musaza bifuzaga ko yakomeza kuburanishirizwa mu Bufaransa, kuko bizera ko ubutabera bw’iki gihugu bubifitiye ubushobozi. Gusa Umushinjacyaha Mukuru […]
Chelsea, Liverpool, Dortmund mu makipe akomeje guha icyubahiro George Floyd wishwe na Polisi

Abakinnyi n’amakipe yo mu shampiyona akomeye ku isi nk’iyo mu bwongereza (Primier League), iyo mu Butaliyani, muri Espagne n’izindi ntibashyigikiye iyicwa rya Floyd wishwe n’abapolisi muri Amerika. Mu bwongereza abakinnyi b’amakipe nka Chelsea, Liverpool, Leicester na Newcastle bagaragaye bapfukamye mu rwego rwo guha icyubahiro George Floyd wishwe kuwa 25 Gicurasi 2020. Kuwa mbere w’iki cyumweru […]
Tariki ya 03 Kamena: Ibihangange byaravutse – ibyaranze uyu munsi mu mateka
Ku isi yose hari ibintu bitandukanye byabaye ku munsi nk’uyu haba ku bantu babaye ibyamamare no ku bihugu. Hari kuwa 03 Kamena 1940 u Budage bwateye igisasu mu bufaransa mu mujyi wa Paris gihitana abaturage b’abasivile harimo n’abanyeshuri. Ku munsi nk’uyu kandi hari 1943 ubwo mu ntambara y’isi ya kabiri ubwo indege z’abanazi ziri hagati […]
Kenya: Mu minsi ine polisi imaze kwica abaturage 15 bazira kutubahiriza ingamba zo kwirinda Covid 19
Kuva tariki ya 29 Gicurasi kugeza ejo hashize kuwa 01 Kamena 2020 abapolisi bo muri Kenya baranzwe n’uburakari bukabije ku bananiwe kubahiriza gahunda ya guma mu rugo n’izindi zo gukumira ikwirakwira rya Covid 19 iki gihugu cyashyizeho. Urwego rushinzwe kugenzura abapolisi muri Kenya, IPOA ruri gukora iperereaza mu rwego rwo kurenganura abahohotewe aho bamwe barashwe […]
DR Congo: Ebola yongeye guhitana abagera kuri bane
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Kamena 2020 Minisiteri y’ubuzima muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko muri iki gihugu hongeye kuboneka ubwandu bushya bw’icyorezo cya Ebola ndetse muri batandatu bacyanduye bane bamaze gupfa. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’ubuzima Eteni Longondo aho yavuzeko aba banduye iyi virus ari abo mu mujyi wa Mbandaka […]
Tariki ya 02 Kamena, bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
Ku isi yose hari ibintu bitandukanye byabaye ku munsi nk’uyu haba ku bantu babaye ibyamamare no ku bihugu. Kuwa 02 Kamena 1948 ni bwo umunyabugenge wari ushinzwe kwita ku munyagitu Adolf Hilter yapfuye, aba bakaba barabarizwa mu ishyaka ry’Abanazi mu gihu cy’ u Budage. Ku munsi nk’uyu kandi hari kuwa 02 Kamena 1953 ni bwo […]
Nigeria: Barasaba ubutabera ku mukobwa wiciwe mu rusengero
Mu mpera z’icyumweru dusoje, umukobwa witwa Uwavera Omozywa w’imyaka 22 y’amavuko yiciwe mu rusengero muri Nigeria, abo mu muryango we bakaba basaba ko hashakishwa abishe umwana wabo. Uwavera yashakaga kwiga maze ajya mu rusengero hafi y’umujyi abamo wa Benin City mu majyepfo ya Nigeria kuko yabonaga ari ho hatuje maze abagizi ba nabi bamusangayo bamugirira […]
Kabuhariwe mu gusiganwa ku modoka, Hamilton aranenga abicecekeye ku rupfu rwa Floyd uherutse kwicwa n’abapolice
Lewis Hamilton umaze gutwara irushanwa ryo gusiganwa ku modoka nto rizwi nka Formula one ntiyishimiye kuba abo bakinana umukino batagize icyo bavuga ku mwirabura uherutse kwicwa n’abapolice muri Amerika. Hamilton ni we mwirabura ufite agahigo ko kuba ari we mwirabura watwaye irushanwa rya Formula one inshuro zigera kuri esheshatu akaba amaze imyaka myinshi muri Amerika. […]
Papa Francis asaba ibihugu guha abaturage agaciro kurusha ubukungu muri Covid-19
Mu butumwa Umushumba wa Kiliziya Gatulika, Papa Francis yageneye abatuye Isi kuri iki cyumweru ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Pantekote, yavuze ko ibihugu bidakwiye kwihutira gukuraho ingamba zo kwirinda Covid-19 kuko byashyira mu kaga ababituye. Yagize ati: “Murengere abantu mutitaye ku bukungu, ni bo b’ingenzi kurusha ubukungu.” Yongeyeho ngo “Abantu turi ingoro z’Umwuka Wera ariko […]
Abanyarwanda bagera ku 2100 bahitanwa n’indwara ziterwa n’itabi buri mwaka
Mu gihe tariki ya 31 Gicurasi buri mwaka uba ari umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ububi bw’itabi, u Rwanda ruri mu bihugu bigirwaho ingaruka nyinshi na ryo. Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, OMS ugaragaza ko mu Rwanda hari umubare munini w’abanywa itabi aho rigira ingaruka zitandukanye ku buzima. Buri mwaka indwara ziterwa no kunywa itabi zihitana […]
Intambara ya Jutland mu kaga Isi yahuye na ko ku itariki nk’iyi
Ku wa 31 Gicurasi mu mwaka wa 1916 habaye urugamba rukomeye kurusha izindi mu ntambara ya Mbere y’Isi ndetse ku itariki nk’iyi, abarenga 2,000 bahitanywe n’umwuzure wiswe Johnstown Flood. Hari ku mugoroba ushyira saa 16h:00 wo kuwa 31 Gicurasi mu 1916 ubwo ingabo z’Abongereza zari ziyobowe na kabuhariwe David Beatty zahanganye n’imitwe y’ingabo z’Abadage, mu […]
Burundi: Madame Nkurunziza yajyanywe muri Kenya nyuma yo gusangwamo icyorezo cya Covid 19
Umugore wa Perezida Pierre Nkurunziza uzwi nka Denise Bucumi Nkurunziza ubu arabarizwa mu ivuriro rya Aga Khan Univesity Hospital riherereye i Nairobi muri Kenya aho ari kwitabwaho kuko yanduye Covid 19. Ikinyamakuru citizentv kigaragaza ko Madame Nkurunziza yavuye i Bujumbura mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 28 Gicurasi akaba yaragiye mu ndege […]
Urugendo umuntu yanyuzemo kuva ku nguge kugeza abaye umuntu- Igice cya mbere
Biratangaje kubona umuntu amara imyaka n’imyaka ku Isi, ariko mu by’ukuri ugasanga atazi inkomoko ye ya nyayo, gusa na none njye simbibonamo ikosa na rito, kuko kugeza uyu munsi inkomarume n’abashakashatsi bashyira hanze ibintu bitandukanye bigaragaza inkomoko ya muntu. Bibiliya ni igitabo abantu hafi ya bose by’umwihariko abakristu bemera ko ari igitabo cy’ijambo ry’Imana, ukuri […]
Umunsi w’isuku y’imihango y’abakobwa n’abagore usanze hari abadashobora kwigondera COTEX
Mu gihe tariki ya 10 Ukuboza 2019 Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yari yemeye ko igiye kuvanaho imisoro ya TVA ku bikoresho by’isuku by’abakobwa bizwi nka ‘cotex’ hari benshi bakivuga ko nta cyahindutse ku biciro ahubwo byiyongereye. Uyu munsi ishami ryita ku bagore, mu Muryango w’Abibumbye, ryatangaje ko hakiri miliyoni nyinshi z’abantu zitabona ibikoresho by’isuku y’imihango […]
Ifad iravuga ko Guma mu Rugo izagira ingaruka mbi ku buhinzi
Perizida wa Ifad, Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi, Gilbert Houngbo yatangaje ko gahunda ya guma mu rugo izagira ingaruka mbi ku buhinzi buciriritse. Gilbert, avuga ko ibihugu bikomeje gahunda ya guma mu rugo no gufunga imipaka kubera icyorezo cya Covid 19 byazateza ubukene by’umwihariko ku bantu bahinga ku buso buto bw’ubutaka, avuga ko ibihugu byareba ubundi […]
Kenya: Perezida Kenyatta yashwanye n’umuhungu we bapfa ko yishe gahunda ya guma mu rugo
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 27 Gicurasi, umwe mu bahungu ba Uhuru Kenyata yarenze ku mabwiriza ya guma mu rugo yigira mu birori i Mombasa bituma ashwana na se. Uhuru Kenyatta avuga ko atashoboye kwihanganira umuhungu we ku bw’imyitwarire ye yo kuva mu rugo kuko ishobora gutuma yandura icyorezo cya Covid 19 , gusa […]
Ibyorezo byadutse mu Isi n’uburyo byakumiriwe, Igice cya Gatatu: Third Plague
Amateka agaragaza ko igihugu cy’u Bushinwa cyagiye cyadukamo ibyorezo byinshi kandi bifite ubukana. Si icyorezo cya corona virusi gusa kiri kubangamira abatuye Isi muri iyi minsi, cyahereye muri iki gihugu kuko no mu mwaka w’1855 higeze kwaduka ikindi cyorezo cyiswe Third Plague, ari cyo cyorezo cy’ibiheri cyo mu rwego rwa gatatu. Iki cyorezo cyabanje kugaragara […]
U Rwanda rwabimburiye ibihugu by’Afurika mu gutangaza umusanzu warwo mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere
Mu masezerano ya Paris yo mu 2016 yo kugabanya ibyuka byoherezwa mu kirere, ku isi yose ibihugu 11 ni byo bimaze gutangaza umusanzu byiyemeje mu kugabanya ibyo byuka (Nationally Determined Contributions (NDCs). Leta y’u Rwanda ivuga ko yiyemeje kugabanya imyuka igihugu cyohereza mu kirere ku kigero cya 38% bitarenze mu 2030 nk’uko yabitangaje mu cyumweru […]
Burundi: Hari ababona ko Agathon Rwasa ashobora gukama ikimasa mu rukiko
Nyuma yo gutorwa kwa Evariste Ndayishimiye abari bahataniye umwanya w’umukuru w’igihugu n’amashyaka atandukanye ntibavuga rumwe ku byavuye mu matora, abandi bavuga ko gutanga ikirego kwa Agathon Rwasa ari ukwiruhiriza ubusa nkuko bamwe mu barundi babivuga. Evariste Ndayishimiye watsinze amatora avuga ko amatora yo kuwa 20 Gicurasi yerekanye ko abarundi batakigishwa Demokarasi ko ahubwo bari ku […]
Ibyorezo byabayeho mu mateka y’Isi bigahitana abantu benshi n’uburyo byagiye bikumirwa-IGICE CYA KABIRI
Nyuma y’uko twabonye inkomoko n’amateka y’icyorezo cya mbere cyabayeho ku Isi, kigahitana abantu benshi cyitwaga Plague of Justinian, ubu noneho tugiye kureba icyakurikiyeho ari cyo cyiswe Black Death (Urupfu Rwirabura). Igice cya mbere https://bwiza.com/?Ibyorezo-byabayeho-mu-mateka-y-Isi-bigahitana-abantu-benshi-n-uburyo-byagiye Iki cyorezo cyo cyari ingaruka z’icyo twavugaga haruguru cya Plague of Justinian kuko na cyo cyatewe na ya bagiteri ya Yersinia […]
Uganda: Abashoferi b’amakamyo 25 baburiwe irengero bamaze gusangwamo Covid 19
Minisiteri y’ubuzima mu gihugu cya Uganda yatangaje ko iri gushakisha abashoferi batorokeye ahitwa Ndeeba mu ijoro ryo ku cyumweru mu rwego rwo kwirinda ko bajya kwanduza abandi baturage. Dr Ateka Kagirita, ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’icyorezo cya Covid 19 muri Uganda , yemeje ko abo bashoferi baburiwe irengero bamaze gusangwamo iki cyorezo, avuga ko bari gushakisha […]