Urukiko rw’i Paris rwategetse ko Kabuga Félicien yohererezwa urukiko rw’i Arusha

Sangiza iyi nkuru

Uyu wa 3 Kamena 2020, Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga Félicien yohererezwa urwego rwa IRMCT rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, i Arusha muri Tanzania.

Ni nyuma y’aho abanyamategeko babiri bunganira uyu musaza bifuzaga ko yakomeza kuburanishirizwa mu Bufaransa, kuko bizera ko ubutabera bw’iki gihugu bubifitiye ubushobozi.

Gusa Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz wayoboye iperereza ryo gufata Kabuga,we yifuzaga ko yaburanishirizwa i La Haye mu Buholandi, mu Rukiko Mpuzamahaga Mpanabyaha (ICC).

Ibihugu byatekerezwaga ko byakwakira Kabuga Felicien birimo u Rwanda nk’igihugu ashinjwa gukoreramo icyaha, mu Bufaransa aho yafatiwe, mu Buholandi muri ICC hasanzwe haburanishirizwa abashinjwa ibyaha bya jenoside, iby’intambara, iby’iterabwoba n’ibyibasiye inyokomuntu, ndetse n’i Arusha muri Tanzania ahahoze urukiko rwa ICTR rwasimbuwe na IRMCT mu nshingano zo kuburanisha Abanyarwanda bashinjwa ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Kabuga yafatiwe i Paris nyuma y’imyaka 23 ashakishwa. Ubushinjacyaha bwatangaje ko mu myaka 26 yari amaze ahunze u Rwanda, yagiye ahindura imyirondoro ndetse ahabwa ibyangombwa byemewe n’ibihugu bitandukanye birimo pasiporo enye.

Akurikiranweho ibyaha birindwi birimo: icya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

4 Responses

  1. Urukiko rw’i Paris rwategetse ko Kabuga Félicien yohererezwa urukiko rw’i Arusha
    Amahoro nkaba ncaka umukunzi

  2. Urukiko rw’i Paris rwategetse ko Kabuga Félicien yohererezwa urukiko rw’i Arusha
    Amahoro nkaba ncaka umukunzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *