Bitewe no kudacana uwaka guhora hagati y’u Bushinwa n’Amerika, muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid 19 nta gihugu na kimwe muri ibi cyumva ko ikindi kikirusha gutera inkunga umugabane w’Afurika yo kurwanya iki cyorezo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Mike Pompeo avuga ko kugeza ubu Amerika iyoboye ibindi bihugu mu gutera inkunga umugabane w’Afurika mu rwego kwirinda coronavirusi.
Yagize ati “nta gihugu cyigeze cyangwa kizigera gikora ibirenze ibya Amerika mu gufasha urwego rw’ubuzima ku isi”.
Mike Pompeo yabivugiye mu nama ku ikoranabuhanga y’abanyamakuru bakorera muri Afurika nk’uko bbc yabitangaje.
Muri uyu mwaka Leta zunze ubumwe z’Amerika yaranzwe no kutumvikana n’ibihugu bitandukanye ndetse mu kwezi gushize perezida Donald Trump yatangaje ko ahagaritse inkunga yateraga OMS/WHO, ishami ry’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima.
Mike Pompeo yigambye inkunga ya miliyoni 170 z’amadorari y’Amerika yahaye Afurika ayigereranya n’iyo umushinwa Jack Ma yatanze, ibintu bigaragara nko kwishongora.
Ibihugu by’Amerika n’u Bushinwa bigaragara nk’aho byagize Afurika ikibuga birwaniramo intambara zabyo zidashira. Kimwe mu bintu byatumye u Bushinwa bugaragara ko bukomeye ni uburyo bwitwaye mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.
Ikinyamakuru The Global Times kivuga ko Ubushinwa bushaka ko Afurika yakurikira inzira ya bwo y’ishyaka rimwe. Ubushinwa kandi buvuga ko kubera inkunga Beijing yateye Afurika, iri kugenda yigobotora ingaruka z’ubucakara n’ubukoroni.
Bwana Mike Pompeo avuga ko ibyo u Bushinwa buri kwita inkunga ahubwo ari ugukomeza kurunda amadeni ku bihugu by’Afurika kandi ko kuyishyura bizafata imyaka myinshi.
Mu guhangana kw’ibi bihugu byaje no gukomoza ku bwisanzure bw’itangazamakuru ry’Afurika , aho u Bushinwa buvuga ko Afurika ikwiye gukurikiza itangazamakuru ryayo rigenzurwa, gusa Amerika yo ivuga ko itangazamakuru ry’Afurika rinigwa n’ubutegetsi.
Amerika n’u Bushinwa biri kwitwaza inkunga bitera Afurika kugira ngo buri kimwe cyerekane ko ari cyo gifite politiki itanga umusaruro kurusha ikindi.


