Rusizi na Rusumo hagaragaye abantu 13 banduye Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 10 Kamena 2020 yatangaje ko muri Rusizi na Rusumo hagaragaye abantu 13 banduye icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 2110 byafashwe. Abakize iki cyorezo bageze kuri 307 barimo 7 b’uyu munsi. Abarwayi banduye bashyizwe mu kato n’abo bahuye bahise bakurikiranwa. Muri rusange abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri iki gihugu […]
Musanze: Gitifu w’Umurenge, uw’Akagari na ba DASSO bakubise abaturage bafunguwe by’agateganyo
Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze kuri uyu wa 10 Kamena 2020 rwanzuye ko Sebashotsi Jean Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Tuyisabimana Jean Léonidas wari uw’Akagari ka Kabeza, DASSO Nsabimana Anaclet na Mugenzi we Abiyingoma Sylvain [bagaragaye bakubita abaturage] bafungurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze. Ni nyuma y’aho aba baregwa bajuririye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo bari […]
Abanyeshuri bafite ubumuga bashobora kuzatangira mbere y’ukwezi kwa cyenda-MINEDUC
Mugihe amashuri mu Rwanda yahagaze kubera icyorezo cya Covid-19 akaba agomba kuzatangira mu kwezi kwa Nzeri, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko irimo gutegura uburyo amashuri yigisha abafite ubumuga yazatangira mbere yaho. Ni nyuma y’aho ababyeyi bafite abana bafite ubumuga cyane cyane ubwo mu mutwe bagiye basaba Minisiteri y’Uburezi ko bafashwa, aba bana bagasubira ku mashuri vuba […]
Umu Janjaweed Ali Kushayb uregwa ibyaha 50 yatawe muri yombi
Umunya Sudani Ali Kushayb wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba z’aba Janjaweed zakoreye ibyaha byibasiye inyoko muntu mu ntara ya Darfour, afungiye i La Haye mu Buholandi nyuma yo kwishyikiriza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC/CPI). Kushayb unazwi nka Ali Muhammad Ali Abd-Al-Rahman, akurikiranweho ibyaha 50 bifitanye isano n’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu byakorewe mu ntara ya Darfour mu Burengerazuba […]
Intwaro karahabutaka za Misiri, igihugu cya 9 gifite igisirikare gikomeye ku Isi-Amafoto
Raporo Global Fire Power yashyize hanze muri uyu mwaka igaragaza ko Misiri ari igihugu cya cyenda gifite igisirikare gikomeye ku Isi ku rutonde ruyobowe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iki gihugu gifite igisirikare cyubatswe mu buryo bukomeye bitewe n’ibikorwaremezo gifite birimo intwaro za karahabutaka nk’imbunda, imodoka z’intambara, indege z’intambara ndetse n’amato y’intambara. Muri byo, harimo […]
Amazina ya zimwe mu nzoga z’inkorano zikomeje guca ibintu mu gihugu

N’ubwo inzego z’igihugu nka polisi zikora ibishoboka zigashaka ahakorerwa izi nzoga, aho zitahuwe hagafungwa ndetse zikamenwa mu myobo, ziracyakorwa mu bukana bwazo ndetse zitwa amazina atandukanye mu bice bitandukanye by’igihugu. Ibizigize bibamo igitubura nka ‘Pakmaya’, hari izishyirwamo ifu y’amatafari, isukari, itabi, umubirizi n’utundi tubanga bigoye kumenya. Ubu mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge […]
Burundi: Umugore wa Perezida Nkurunziza wavurirwaga muri Kenya yaba yagarutse mu gihugu igitaraganya

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri nyuma y’umunsi umwe Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi apfuye, umugore we Denise Nkurunziza yagejejwe mu Burundi nyuma y’icyumweru kirenga yari amaze avurirwa muri Kenya. Ni mugihe umubyeyi wa Nyakwigendera nawe bivugwa ko amerewe nabi mu bitaro bya Ngozi. Denise Bucumi Nkurunziza , yajyanywe kwivuriza muri Kenya ku itariki […]
Uko Kambanda yashyiriyeho umurongo abacuruzi wo kugura imbunda zo gukoresha Jenoside
Ku itariki ya 10 Kamena 1994, intambara yari ikomeye hafi y’Umujyi wa Gitarama hagati y’ingabo za Guverinoma yakoraga Jenoside n’iza FPR-INKOTANYI. Guverinoma ya KAMBANDA yakomeje gushaka uburyo bwo guha abaturage imbunda n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu kwihutisha Jenoside, ifata icyemezo cyo gutegeka abacuruzi kugura imbunda zabo bwite bakoresha mu bwicanyi n’izo bagurira abaturanyi. Byari mu […]
Politiki yivanzemo amasengesho mu byo Pierre Nkurunziza azibukirwaho-Amafoto

Kuri uyu wa 9 Kamena 2020 ni bwo Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Pierre Nkurunziza yitabiye Imana mu Bitaro bya Karuzi azize indwara y’umutima. Pierre Nkurunziza wavutse tariki ya 18 Ukuboza 1964, yabaye Perezida w’u Burundi kuva mu 2005 kugeza ku itariki ya 8 Kamena yapfiriyeho. Yagombaga kuva ku butegetsi muri Kanama 2020 ubwo yari […]
Dore impamvu nta mukunzi ufite n’icyo wakora ngo umubone
Abenshi usanga ibyo bahuriye na byo mu rukundo bituma urugendo rwo kubona uwo babana wa nyawe rusa n’urukomeye. Hari abo usanga barakuriye mu miryango ihora iryana, nta rukundo bigeze babonana ababyeyi bityo bigatuma bumva ko mu rukundo ari ko biri. Abandi usanga barakundanaga bakabivamo rugikubita, abandi usanga amahitamo mabi bagize mbere ahora yisubiramo bitewe n’imbogamizi […]
Tariki nk’iyi ya 10 Kamena mu 1801 ni bwo Libya yatangaje ko igiye guhangana na Amerika mu ntambara
Kubera Libya yari iri mu bihugu bine byatangaga amaturo buri mwaka kuri Amerika, mu 1801 baje kubyanga biyemeza kurwana intambara na Amerika ikaba yariswe First Barbary War cyangwa Tripolitan War. Leta zunze ubumwe z’Amerika byasaga nk’aho ibihugu bine byo mu majyaruguru y’Afurika biri mu kwaha kwayo ari byo Morocco, icyahoze ari Tunis, Algiers na Tripoli […]
Patient Bizimana yateye benshi kumwibazaho nyuma y’amafoto ye yagiye hanze

Umuririmbyi umaze gushinga imizi mu buryo bukomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bizimana Patient yatunguranye ashyira amafoto adasanzwe ku rubuga rwe rwa Twitter bituma abantu bamwibazaho. Uyu muramyi umaze iminsi asezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko n’umukobwa witwa Karamira Uwera Gentille mu birori byagizwe ubwiru cyane, bikekwa ko hari icyo ahishiye abakunzi be bitewe […]
Umunyarwanda Bryan Ngwabije yasinyiye SC de Lyon yo mu Bufaransa
Umunyarwanda Bryan Clovis Ngwabije wakiniraga ikipe ya EA Guingamp yo mu Bufaransa, yamaze gutandukana na yo yerekeza mu kipe ya Sporting Club de Lyon na yo yo muri icyo gihugu. Ngwabije w’imyaka 22 y’amavuko, yasinye imyaka ibiri yo gukinira SC de Lyon. Uyu musore ukina muri ba myugariro, yamenyekanye mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda […]
Rwanda: Hashyizweho ikigega cy’imari kigiye gufasha imishinga yahombejwe na Covid-19
Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Coronavirus mu bukungu bw’igihugu, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ikigega cy’imari kigamije kuzahura ubukungu bw’igihugu, ku ikubitiro kikaba gitangiranye miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda. Iki kigega cyahawe izina rya ‘Economic Recovery Fund (ERF)’ kigamije gufasha imishinga yaguye mu bihombo biturutse ku cyorezo cya Covid-19 kongera kwiyubaka igasubira ku […]
Coronavirusi yongereye ubukana bw’amakimbirane y’Amerika n’u Bushinwa
Bitewe no kudacana uwaka guhora hagati y’u Bushinwa n’Amerika, muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid 19 nta gihugu na kimwe muri ibi cyumva ko ikindi kikirusha gutera inkunga umugabane w’Afurika yo kurwanya iki cyorezo. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Mike Pompeo avuga ko kugeza ubu Amerika iyoboye ibindi bihugu mu gutera inkunga […]
Perezida Kagame yafashe mu mugongo Abarundi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije Abaturage b’u Burundi n’umuryango wa Nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza, nyuma y’urupfu rw’uyu wahoze ayobora u Burundi rwabaye mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 08 Kamena. Perezida Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati”mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda no ku ruhande rwanjye, nihanganishije abaturage b’u […]