Umunyarwanda Bryan Clovis Ngwabije wakiniraga ikipe ya EA Guingamp yo mu Bufaransa, yamaze gutandukana na yo yerekeza mu kipe ya Sporting Club de Lyon na yo yo muri icyo gihugu.
Ngwabije w’imyaka 22 y’amavuko, yasinye imyaka ibiri yo gukinira SC de Lyon.
Uyu musore ukina muri ba myugariro, yamenyekanye mu itangazamakuru rya hano mu Rwanda muri Mutarama 2019, ubwo yafashaga ikipe ya ASP AndrĂ©zieux yo mu kiciro cya kane mu Bufaransa yakiniraga gusezerera Olympique de Marseille mu mukino w’igikombe cy’u Bufaransa (Coupe de France).
Icyo gihe Ngwabije na bagenzi be batsinze Olympique de Marseille ibitego 2-0, birimo icyo yatsinze n’umutwe ku munota wa 17 w’umukino.
Kwitwara neza kwe muri ASP Andrezieux byatumye abengukwa n’ikipe ya EA Guingamp ari na yo yavuyemo yerekeza muri Sporting Club de Lyon ibarizwa mu kiciro cya gatatu.
Bryan-Clovis Ngwabije yananyuze mu makipe y’abakiri bato ya Olympique Lyonnais yo mu kiciro cya mbere mu Bufaransa, nyina umubyara akaba akomoka mu Rwanda.


