Tariki nk’iyi ya 10 Kamena mu 1801 ni bwo Libya yatangaje ko igiye guhangana na Amerika mu ntambara

Sangiza iyi nkuru

Kubera Libya yari iri mu bihugu bine byatangaga amaturo buri mwaka kuri Amerika, mu 1801 baje kubyanga biyemeza kurwana intambara na Amerika ikaba yariswe First Barbary War cyangwa Tripolitan War.

Leta zunze ubumwe z’Amerika byasaga nk’aho ibihugu bine byo mu majyaruguru y’Afurika biri mu kwaha kwayo ari byo Morocco, icyahoze ari Tunis, Algiers na Tripoli byari bigize ikitwaga North African Barbary.

Amerika n’ibindi bihugu by’i Burayi byazaga gutora amabuye y’agaciro binyuze mu nyanja ya Mediterane aho byakorwaga mu ishusho y’ubucakara kuri ibi bihugu bine.

Tripoli ikimara kwerekana ko itishimiye guhora ikandamizwa n’Amerika byateje amakimbirane yahereye mu 1801 kugeza 1805.

Icyo gihe Leta zunze ubumwe z’Amerika zayoborwaga na Perezida witwa Thomas Jefferson aho yahise yohereza ingabo mu nyanja ya Mediterane avuga ngo ni inkunga ahaye Tripoli.

Tripoli n’Amerika byamaze imyaka isaga itanu birwanira mu nyanja ya Mediterane ndetse abanya Tripoli basenya zimwe mu nyubako Amerika yari yarubatse mu gihugu cyabo.

Iyi ntambara yaje kurangira kuwa 04 Kamena mu mwaka wa 1805 maze ibi bihugu bisinyana amasezerano y’amahoro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *