Tariki nk’iyi ya 08 Kamena mu 1968 , Martin Luther wari impirimbanyi y’impinduramatwara mu bijyanye no kuba yaraharaniraga uburenganzira bwa muntu by’umwihariko akaba yararwanyaga irondaruhu ryakorerwaga abirabura babaga muri Amerika yaje kuraswa na James Earl Ray , waje gufatirwa mu Bwongereza aho yari yarahungiye ubutabera.
Uru rugamba Martin Luther yarutangiye kuva mu 1950 kugeza mu 1968 ubwo yaraswaga na James Earl Ray. Luther yaranzwe no kutarebera ivangura ryakorerwaga abirabura binatuma mu 1964 ahabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.
Hari kuwa 04 Mata mu 1968 ni ho King yaraswaga na mudahusha aho yari asohotse gato mu cyumba yari ari gutangiramo ikiganiro muri Moteri Lorraine iri ahitwa Memphis.
Icyo gihe bafashe ibimenyetso birimo n’imbunda yasanzwe hafi y’iyo Moteri maze nyuma y’ibyumweru bibiri basanga byose biriho ibikumwe by’umugabo witwa James Earl Ray.
Kugirango uyu mugabao afatwe, urwego rw’iperereza rw’Amerika FBI rwaje kumenya amakuru yuko yakoresheje pasiporo mpimbano ya Canada bituma batangira kumenya uko bamufata.
Ku itariki ya 08 Kamena 1968 abakora mu iperereza rya Scotland bataye muri yombi Ray ku kibuga cy’indege cya London mu Bwongereza.
James yafashwe ari guteganya kujya mu Bubirigi akahava ajya muri Rhodesia ari yo Zimbabwe y’ubu.
Ray yajyanywe imbere y’ubushinjacyaha bwa Memphis mu 1969 aza guhamwa n’icyaha akatirwa igifungo cy’imyaka 99 muri gereza.
Martin Luther King na Mahatma Ghandi ni bo batangije kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose by’umwihariko irishingiye ku ruhu, gusa kugeza ubu ntiriracika mu bihugu nka Leta zunze ubumwe z’amerika.
Aba bagabo babaye intangarugero mu mateka y’isi kugeza uyu munsi ari na byo bituma mu bihugu bikirangwamo ivangura usanga abaturage batabishyigikiye bigateza imyigaragambyo nk’iri kuba uyu munsi muri Amerika yakurikiye umwirabura wiciwe muri leta ya Minesota.

4 Responses
Tariki nk’iyi ya 08 Kamena mu 1968 uwarashe intwari y’Isi Martin Luther King yarafashwe arafungwa
Mahatma Gandhi yari umuracist kurundi ruhande, yitaga abanyafrica aba kaffirs na basavages ko badakwiye kuvangwa nabande benewabo!!