Abanyarwanda bagera ku 2100 bahitanwa n’indwara ziterwa n’itabi buri mwaka

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe tariki ya 31 Gicurasi buri mwaka uba ari umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ububi bw’itabi, u Rwanda ruri mu bihugu bigirwaho ingaruka nyinshi na ryo. Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, OMS ugaragaza ko mu Rwanda hari umubare munini w’abanywa itabi aho rigira ingaruka zitandukanye ku buzima. Buri mwaka indwara ziterwa no kunywa itabi zihitana abanyarwanda 2100.

Ku munsi umwe gusa, abana 4,000 bari hagati y’imyaka 10 na 14 y’amavuko biga kunywa itabi mu gihe abari hejuru y’imyaka 15 y’amavuko bagera ku 533,000 batarara batarinyweye mu Rwanda.

Kubera ubwiyongere bw’abanywi b’itabi, OMS ivuga ko imfu ziterwa n’ingaruka zo kurinywa mu Rwanda zizakomeza kwiyongera.

OMS kandi igaragaza ko ku isi yose miliyoni 7 z’abantu bahitanwa n’ingaruka z’itabi buri mwaka, ikavuga ko hatagize igikorwa muri 2030 bazamuka bakagera kuri miliyoni 8 bahitanwa na ryo buri mwaka. Ibihugu biri mu zira y’amajyambere harimo n’u Rwanda ni byo byiharira 80% by’itabi rikoreshwa ku isi hose.

Abanywa itabi si bo rigiraho ingaruka gusa kuko umwotsi waryo buri mwaka uhitana abatarinywa bagera ku 900,000 ku Isi.

Mu myaka ya cyera abantu benshi bafataga itabi nk’ikintu kiza gishobora no kuvamo umuti ku buryo n’abaganga bazajya baryifashisha.

Umushakashatsi wo mu Buholandi Giles Everard yanditse igitabo yise Panacea; or The Universal Medicine, a Discovery of Wonderful Virtues of Tobacco Taken in a Pipe, 1587 aho yavuzemo ati “Umwotsi waryo uvura ubumara bwose n’indwara zose zibaho.”

Umushakashatsi Christopher Columbus ni we wa mbere watangiye kugerageza itabi nk’umuti areba ko hari indwara rishobora kuvura gusa kugeza ubu itabi riri gutera indwara zitandukanye harimo n’ibihaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *