Hari igihe nigeze kwibaza impamvu ijambo “ndagukunda” ari ryo rikoreshwa cyane mu rukundo kurusha andi yose. Uko imyaka yagiye ishira, narushijeho kubona abantu benshi baryandika ku mbuga nkoranyambaga, bakaryohereza mu butumwa bwa telefoni, cyangwa bakarivuga kenshi iyo bari kumwe n’abo bakunda.
Ariko uko nagendaga mbona ubuzima bw’abatandukanye, ni ko natangiye kubona ko hari igihe iri jambo riba rinini mu kanwa, ariko rikaba rito mu bikorwa.
Nabonye abantu bavuga “ndagukunda” buri munsi, ariko ugasanga ntibubahana. Nabonye abakundana bahorana amafoto meza ku mbuga nkoranyambaga, ariko inyuma y’ayo mafoto ugasanga babayeho mu makimbirane adashira. Nabonye n’abatajya bavuga iri jambo kenshi, ariko ibikorwa byabo bikavuga byinshi kurusha amagambo.
Ni yo mpamvu numva hari amagambo ashobora kuruta “ndagukunda” iyo avuye ku mutima. Muri ayo magambo harimo aya ngo: “Ndashaka ko wishima.”
Aya magambo asa n’ayoroheje, ariko uko mbibona ni yo agaragaza urukundo nyarwo kurusha andi menshi.
Hari umusore nigeze kumenya wakundaga kubwira umukobwa bakundanaga ko amukunda cyane. Buri munsi yamwandikiraga ubutumwa burebure amubwira uko amukunda.
Ariko uko iminsi yagendaga ishira, yatangiye kumubwira abo yemerewe kuganiriza n’abo atemerewe kuvugisha. Yatangiye kumubaza buri kanya aho ari, uwo ari kumwe na we ndetse n’impamvu yatinze gusubiza ubutumwa.
Mu ntangiriro, umukobwa yabifashe nk’ikimenyetso cy’urukundo. Nyuma yaje kubona ko atari urukundo, ahubwo ari ugushaka kumugenzura.
Iyo nibutse iyo nkuru, numva urukundo nyarwo rutandukanye no gutunga umuntu.
Umuntu ugukunda by’ukuri ntabwo aba ashaka kugufunga. Ahubwo aba ashaka kukubona ukura, utera imbere kandi wishimye.
Ni yo mpamvu numva amagambo ngo “Ndashaka ko wishima” afite uburemere kurusha “Ndagukunda” iyo aherekejwe n’ibikorwa.
Hari inkuru nasomye y’umunyamakuru wabajije abashakanye bageze mu zabukuru ibanga ryatumye bamarana imyaka myinshi.
Igisubizo cy’umugore cyari kigufi ariko gikomeye. Yagize ati: “Twavutse mu gihe ibintu byangiritse byasanwaga aho kubijugunya.”
Maze gusoma ayo magambo, nahise ntekereza ku buzima bwo muri iki gihe.
Uyu munsi iyo telefone yangiritse, benshi bahita bagura indi. Iyo ikintu kidakora neza, abantu benshi bahitamo kugisimbuza aho kugisana.
Hari n’igihe uwo muco winjira no mu mibanire y’abantu.
Iyo habaye ikibazo gito, hari abahitamo guhita bagenda aho kuganira no gushaka igisubizo.
Ariko urukundo nyarwo rusaba kwihangana. Tusaba kumva ko nta muntu utunganye.
Rusaba kwemera ko umubano mwiza utubakwa n’iminsi myiza gusa, ahubwo unubakwa n’uburyo abantu batsinda ibihe bikomeye.
Iyo ntekereje ku rukundo nyarwo, ntabwo mpita ntekereza ku mpano zihenze cyangwa amagambo aryoshye.
Ntekereza ku mugabo ubyuka kare agategurira umugore we icyayi kuko azi ko ananiwe.
Ntekereza ku mukobwa ugumana n’umusore we mu bihe bitoroshye aho kumutererana kuko yabuze akazi.
Ntekereza ku nshuti ikomeza kukuba hafi n’igihe nta cyo wayifasha.
Ibyo ni ibintu bito abantu benshi batabona, ariko ni byo byubaka umubano urambye.
Kuko urukundo nyarwo akenshi ntirusakuza. Rugaragarira mu bikorwa bito bikorwa buri munsi.
Nigeze kubona abantu benshi bavuga ko bakundana, ariko bakabura ubushobozi bwo kubabarirana.
Iyo habaye ikosa rimwe gusa, byose biba birangiye.
Ariko uko mbibona, urukundo nyarwo ntabwo rubaho hatabayeho kubabarira.
Kubabarira si ukwemera amakosa. Si no kwirengagiza ibibi. Ahubwo ni uguhitamo kudahora uboshywe n’agahinda cyangwa umujinya.
Iyo abantu bombi bafite ubushake bwo kwiga ku makosa no gukosorana, umubano urakomera.
Ese ni iki umuntu yakagombye kuvuga?
Ntabwo nshaka kuvuga ko ijambo “ndagukunda” ritagifite agaciro. Oya.
Ni ijambo ryiza kandi rizahora rifite umwanya waryo.
Ariko numva hari amagambo akwiye kuriherekeza.
Nk’aya ngo: “Nzagushyigikira.” , “Ndashaka ko wishima.” , “Nzaguhagararaho mu bihe bikomeye.” , “Nzakubaha uko uri.” , “Nzaharanira ko tugira ejo heza.”
Aya magambo afite icyo asaba umuntu. Asaba ibikorwa. Asaba kwitanga. Asaba ubudahemuka.
Iyo ndebye isi y’uyu munsi, mbona abantu benshi bafite inyota yo gukundwa, ariko nanone bafite inyota yo kubona urukundo rw’ukuri.
Urukundo rw’ukuri ntirugarukira ku magambo meza cyangwa ku mafoto meza.
Rugaragarira mu kubaha, mu kubabarira, mu kwitangira no mu guhitamo kugumana n’umuntu no mu bihe bitari byiza.
Ni yo mpamvu, mbere yo kubwira umuntu uti “Ndagukunda,” nibaza ko ari byiza kubanza kwibaza niba witeguye kumubwira uti: “Ndashaka ko wishima, kandi nzakora ibishoboka kugira ngo ubigereho.”
Kuko uko mbibona, ayo ni yo magambo yegereye cyane ibisobanuro nyabyo by’urukundo.


