Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego: Ese intambara iri kwinjira mu cyiciro gishya?

Mu gihe intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine igiye kuzuza imyaka irenga ine, ibikorwa bya gisirikare byabaye mu mpera za Gicurasi 2026 byongeye kwerekana ko iyi ntambara ikiri kure yo kurangira. Ibitero bikomeye Moscow yagabye kuri Kyiv n’indi mijyi ya Ukraine byasize bibajijwe byinshi ku cyerekezo cy’urugamba, ubushobozi bw’impande zihanganye ndetse n’uruhare ikoranabuhanga rikomeje kugira […]

Minisitiri Muadiamvita wa RDC yahaye FDNB Frw miliyari 3.4

Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Guy Kabombo Muadiamvita, yahaye Ingabo z’u Burundi (FDNB) agahimbazamusyi ka $ miliyoni 2.4 (angana na miliyari zirenga 3.4 Frw) mu rwego rwo kuzishimira uruhare zikomeje kugira mu rugamba rwo gufasha FARDC kurwanya ihuriro rya AFC/M23 mu Burasirazuba bwa RDC. Amakuru BWIZA yamenye avuga ko ayo mafaranga […]

Jean-Luc Habyarimana yasubiranye kwa Ndayishimiye n’intasi nkuru ya FARDC

Jean-Luc Habyarimana, umuhungu wa JuvĂ©nal Habyarimana wahoze ayobora u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasubiye mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, aho yajyanye n’Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushizenzwe ibikorwa n’ubutasi, Lt Gen Jacques Ychaligonza Nduru. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko aba bombi bari i Bujumbura, […]

Ntukabwire umugore “Ndagukunda” kuko byarashaje

Hari igihe nigeze kwibaza impamvu ijambo “ndagukunda” ari ryo rikoreshwa cyane mu rukundo kurusha andi yose. Uko imyaka yagiye ishira, narushijeho kubona abantu benshi baryandika ku mbuga nkoranyambaga, bakaryohereza mu butumwa bwa telefoni, cyangwa bakarivuga kenshi iyo bari kumwe n’abo bakunda. Ariko uko nagendaga mbona ubuzima bw’abatandukanye, ni ko natangiye kubona ko hari igihe iri […]

Iyo Leta ihinduye ibinyoma ukuri

Mu isi ya none, amakuru ni kimwe mu bikoresho bikomeye kurusha ibindi. Ashobora kubaka amahoro, akigisha abaturage, akabahuza, ariko nanone ashobora gukoreshwa mu kuyobya abantu no kubemeza ibintu batari kwemera iyo baba bafite amakuru yuzuye. Ni muri urwo rwego icyegeranyo cyiswe “How The Government Manipulates Facts | Secrets and Lies” cigaragaza uburyo ubutegetsi, inzego za […]

AFC/M23 yashyizeho umuyobozi mushya wa Kaminuza ya Goma

Ihuriro AFC/M23 ryashyizeho Prof. Jean Baptiste Kakoma Sakatolo Zambeze ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Goma (UNIGOM), asimbuye Prof. Mughanda Muhindo CĂ©lestin wari umaze iminsi mike akuwe kuri uwo mwanya. Ibi bikubiye mu Cyemezo No 032/COORDA-PAJD/BB/AFC-M23 cyo ku wa 29 Gicurasi 2026, cyashyizweho umukono na Bertrand Bisimwa usanzwe ari Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23 ushinzwe […]

Mwarakoze cyane: Kwizera Olivier

Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, yagaragaje amarangamutima yihariye nyuma yo gusoza amasezerano ye n’iyi kipe, ashima abafana ku rukundo n’inkunga bakomeje kuyereka abakinnyi muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-2026. Ni ubutumwa yatanze nyuma y’umukino Rayon Sports yanganyijemo na Kiyovu Sports igitego 1-1, umukino washyize akadomo ku rugendo rw’iyi kipe muri shampiyona ndetse ikanabona itike […]

Ni iki cyiri mu masezerano u Rwanda rwasinyanye n’Uburusiya?

U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano mashya y’ubufatanye n’u Burusiya mu rwego rw’ikoranabuhanga rya nuclear, intambwe ifatwa nk’iy’ingenzi mu rugendo rwo guteza imbere ubushakashatsi, ubuvuzi n’ikoranabuhanga rigezweho mu gihugu. Aya masezerano yasinywe ku wa 19 Gicurasi 2026 mu nama mpuzamahanga yiga ku guhanga udushya mu bijyanye n’ingufu za nuclear yabereye i Kigali. Arimo ubufatanye mu […]

Ubusuwisi: Uko igihugu kitabogama cyabaye kimwe mu bifite ubwirinzi bukomeye ku isi

Mu maso y’isi, Ubusuwisi buzwi nk’igihugu cy’amahoro, amabanki, diplomasi ndetse n’aho imiryango mpuzamahanga ikorera. Ni igihugu cyakunze kwirinda intambara no kutivanga mu makimbirane y’ibindi bihugu. Ariko ikibazo benshi bibaza ni iki: Ese igihugu kitajya mu ntambara nk’Ubusuwisi gifite igisirikare? Igisubizo ni yego. Kandi gifite kimwe mu bisirikare byiteguye cyane ku isi. Igihugu Kitabogama, ariko Kiteguye? […]

Nduhungirehe yasabye amahanga gushyira igitutu kuri RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasabye Umuryango Mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa b’akarere gukorana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu buryo bwubaka kandi bugamije gutanga ibisubizo bifatika ku bibazo by’umutekano bimaze igihe biremereye akarere k’Ibiyaga Bigari. Yabisabye ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi, mu kiganiro yagiranye n’abadipolomate bahagarariye ibihugu n’imiryango itandukanye mu […]