Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, yagaragaje amarangamutima yihariye nyuma yo gusoza amasezerano ye n’iyi kipe, ashima abafana ku rukundo n’inkunga bakomeje kuyereka abakinnyi muri uyu mwaka w’imikino wa 2025-2026.
Ni ubutumwa yatanze nyuma y’umukino Rayon Sports yanganyijemo na Kiyovu Sports igitego 1-1, umukino washyize akadomo ku rugendo rw’iyi kipe muri shampiyona ndetse ikanabona itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup.
Kwizera Olivier wageze muri Rayon Sports muri Mutarama 2026, yavuze ko kwambara umwambaro w’iyi kipe ari ibintu azahora yibuka kubera uburemere n’agaciro bifite mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.
Yashimiye abafana ba Rayon Sports ku buryo bakomeje kubaba hafi mu bihe byose, yaba ibyiza ndetse n’ibitoroshye.
Yagize ati: “Kwambara ubururu n’umweru bisobanuye byinshi kuri njye. Mwarakoze cyane kudushyigikira no kuba mwari muhari igihe twari tubakeneye.”
Nubwo Rayon Sports itabashije gutwara igikombe cya shampiyona, Kwizera yavuze ko urukundo abafana bagaragarije ikipe ari ikintu gikomeye kurusha ibindi byose.
Yemeye ko ibyifuzo by’abafana bitagezweho uko babyifuzaga, ariko abizeza ko hari icyizere cy’ejo heza.
Ati: “Ndabizi ko ibintu bitagenze nk’uko twabishakaga, ariko turashimira Imana urukundo mwatweretse. Gikundiro, iminsi myiza igiye kuza.”
Amasezerano ya Kwizera Olivier na Rayon Sports yarangiye, gusa amakuru atandukanye agaragaza ko impande zombi zifite amahirwe menshi yo gukomeza gukorana no mu mwaka utaha w’imikino.


