Huye: Umugabo yishwe akuwemo ururimi

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu kabiri, umugabo witwa Ndimurwango bakundaga kwita Cobori yasanzwe yiciwe mu gishanga gihuza Akagari ka Mpare n’aka Gitwa bwo mu Murenge wa Tumba w’Akarere ka Huye.

Abaturanyi b’uyu mugabo bavuga ko ejo kuwa Mbere yiriwe mu rugo akaza kuhava nimugoroba ariko bagategereza ko agaruka bagaheba.

Ndimurwango wishwe yari ari mu kigero cy’imyaka hagati ya 25 na 30, akaba yari afite umugore n’abana aho bari batuye mu mazu y’abasigajwe inyuma n’amateka aherereye mu Kagari ka Rango B.

Ababonye umurambo we bavuga ko bawusanze mu gishanga cya Rwamamba kiri munsi y’ishyamba rya pinusi riri mu Kagari ka Mpare, bakavuga ko abamwishe bashobora kuba bakoresheje ishoka kuko basatuye umutwe mo kabiri bagakuramo ururimi ndetse bakaba banasanze ishoka iruhande rw’umurambo we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Vital Migabo avuga ko inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Kamena 2020, aho inzego z’ubuyobozi n’abaganga bahise bajya ahasanzwe umurambo bagasanga koko ni byo.

Vital akomeza avuga ko uwishwe yari umuturage wari utuye mu mudugudu wa Byimana mu Murenge wa Tumba ariko akaba yaraturutse mu karere ka Nyaruguru.

Kugeza ubu ubuyobozi bw’Umurenge wa Tumba buri gushaka uko bwashyingura umurambo.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Marie Michelle Umuhoza yemeje ko amakuru y’urupfu rwa Ndimurwango ari yo ariko hatangiye iperereza kugira ngo harebwe icyaba cyamwishe.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020 mu muhanda uca mu ishyamba rya Kaminuza werekeza mu kagari ka Mpare muri uyu murenge wa Tumba na ho hasanzwe umurambo w’undi musore bari bishe bamukase ijosi.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Huye: Umugabo yishwe akuwemo ururimi
    Ibi Ni ibiki banyarwa! Ko mbona abantu bamaze kuremba n’ubunyamanswa koko!

  2. Huye: Umugabo yishwe akuwemo ururimi
    Ibi Ni ibiki banyarwa! Ko mbona abantu bamaze kuremba n’ubunyamanswa koko!

  3. Huye: Umugabo yishwe akuwemo ururimi
    Ibi Ni ibiki banyarwa! Ko mbona abantu bamaze kuremba n’ubunyamanswa koko!

  4. Huye: Umugabo yishwe akuwemo ururimi
    Ibi Ni ibiki banyarwa! Ko mbona abantu bamaze kuremba n’ubunyamanswa koko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *