Uruhande rw’abaregera indishyi baherereye i Rusizi, ntirwabashije kubona ikoranabuhanga ryasabwaga bituma urubanza rwa Sankara rusubikwa, nkuko umucamanza w’urukiko rw’imanza z’iterabwoba ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda yabitangaje.
Nkuko muri iyi minsi ibikorwa bihuza abantu benshi biri kuba hifashijwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid 19 ni cyo cyatumye n’urubanza rwa Nsankara byari biteganyijwe ko ruba ari ryo rikoreshejwe abantu batari kumwe.
Byari biteganyijjwe ko rwitabirwa n’abacamanza batatu n’abanditsi mu cyumba cy’iburanisha i Nyanza, Sankara uri muri gereza ya Mageragere i Kigali ndetse n’abaregera indishyi bari i Rusizi bahujwe na Skype.
Uwari kuyobora iburanishwa, Muhima Antoine yavuze ko i Nyanza ku rukiko no muri gereza bari biteguye neza ariko ab’i Rusizi ari bo badafite uburyo bakoresha ikoranabuhanga rya Skype kandi ntibemerewe no kuhava bitewe n’ingamba zafatiwe aka karere zijyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya covid 19.
Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ni ho iburanishwa rya mbere ryabaye, icyo gihe hakaba hari humviswe uruhande rw’ubushinjacyaha. Nsabimana Callixte ahawe ijambo icyo gihe yemeye ibyaha 17 byose aregwa anabisabira imbabazi.
Sankara wafatiwe mu birwa bya Comores icyo atemera nuko avuga ko atari umwe mu bashinze umutwe wa FLN, anavuga ko nta ruhare yagize mu bitero byishe abantu harimo n’icy’i Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda.
Ibyaha 17 bishingiye ku kugaba ibitero ku Rwanda no kuba ari we wari uhagarariye inyeshyamba za FLN ni byo Nsabimana Callixte aregwa.
Nkuko umucamanza Muhima Antoine yabitangaje, urubanza rwimuriwe kuwa 08 Nyakanga 2020 kuko yizeye ko ingamba zafatiwe akarere ka Rusizi zishobora kuba zarorohejwe ndetse harashatswe n’uburyo ikibazo cy’ikoranabuhanga cyakemuka.


