Mu butumwa Umushumba wa Kiliziya Gatulika, Papa Francis yageneye abatuye Isi kuri iki cyumweru ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Pantekote, yavuze ko ibihugu bidakwiye kwihutira gukuraho ingamba zo kwirinda Covid-19 kuko byashyira mu kaga ababituye.
Yagize ati: “Murengere abantu mutitaye ku bukungu, ni bo b’ingenzi kurusha ubukungu.” Yongeyeho ngo “Abantu turi ingoro z’Umwuka Wera ariko ubukungu si zo.”
Papa Francis ntiyigeze agira igihugu na kimwe atunga urutoki gusa yavuze ko ibihugu byinshi biri kwibaza niba byafungura ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo kurengera imirimo bakora kugira ngo imibereho ikomeze cyangwa niba byabanza bikareka icyorezo kikarangira burundu.
Ubu butumwa Papa Francis yabutangiye muri Kiliiziya yitiriwe Mutagatifu Petero, imbere y’amagana y’abakristu bari bitabiriye misa bambaye udupfukamunwa kandi banasize metero yagati yabo. Iyi kiliziya yongeye gufungura ku wa mbere w’iki cyumweru kirangiye.
Papa yaherukira gutangira umugisha no kugira ubutumwa ageza ku batuye Isi muri iyi kiliziya ku itariki ya 1 Werurwe uyu mwaka, ubwo u Butaliyani bwari bumaze gupfusha abantu 33,000 bazira icyorezo cya Covid 19.
Papa Francis kandi yunamiye abaganga n’abandi bose baburiye ubuzima mu kwita ku barwayi ba coronavirus.
Yavuze ko yizeye ko Isi izongera ikiyubaka kurusha uko yakomeza gusenyuka.
Ati “Abantu ntibahuye n’ibibazo nk’ibi kuva mbere. Tuzabivamo ku bwiza n’ububi. Reka twunge ubumwe, dufatanye kurusha mbere kugira ngo twubake ubuzima bwa nyuma y’ibibazo by’icyorezo mu buryo bwiza.”
Kugeza ubu, insengero mu bihugu nyinshi n’u Rwanda rurimo zirafunze mu rwego rwo kwirinda ko abantu bahura ari benshi bakanduzanya.

2 Responses
Papa Francis asaba ibihugu guha abaturage agaciro kurusha ubukungu muri Covid-19
Ikintu cya mbere Abavuga-butumwa dukwiye gukora muli ibi bihe bya Coronavirus,ni ukwereka abantu ubusobanuro bw’iyi Coronavirus.Nkuko Yesu yavuze muli Luka 21:11,26,mu minsi y’imperuka hazabaho indwara z’ibyorezo,bitume abantu bagira ubwoba,bibaza ibyenda kuba ku isi.Bakwiye kubereka ko ibi bintu byinshi bibi birimo kubera ku isi kandi bifite ubukana buruta ubwo mu myaka yashize,byerekana ko Imperuka iri hafi.Bakwiye gusaba abayoboke babo guhinduka bagashaka Imana cyane.Iki ni igihe cyo Gukanguka bakihana.Mwibuke ko millions z’abantu bari batuye isi ku gihe cya NOWA,bazize kwanga Kwihana,ubwo Nowa yababwirizaga.Harokotse abantu 8 gusa bumviraga Imana.Yesu wavuze iyo nkuru muli Matayo 24:36,37,yerekanye ko ariko bizagenda nagaruka ku Munsi w’Imperuka [wegereje].Ibi ni Yesu ubwe wabibuze.Aho kubikuba na zero,icyo dusabwa ni ukubyitondera,tugahumuka.