Kenya: Ibura ry’amazi ni kimwe mu biri gutuma ubwandu bw’icyorezo cya Covid 19 bwiyongera

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi habaye inkangu ikangiza amatiyo y’amazi, abaturage bamaze igihe kinini ntayo bafite bigatuma gahunda yo gukaraba intoki itubahirizwa kubera iki kibazo.

Gahunda yo gukaraba intoki ni imwe mu ngamba ibihugu byinshi n’u Rwanda rurimo biri gukoreshwa mu rwego gukumira ko abantu bakomeza kwanduzanya icyorezo cya Covid 19.

Kugeza ubu muri kenya abantu barenga ibihumbi icumi nta mazi bafi by’umwihariko mu mujyi wa Nairobi.

Umugore wo muri iki gihugu uzwi ku izina rya Maureen Mkala we n’abana be batatu biyemeje kujya bajya mu giturage cya Mathare kiri i Nairobi gushakayo amazi.

Uyu mugore avuga ko aho hantu na ho haza amazi make cyane ku buryo kubona ritiro 20 bimutwara isaha yose.

Ati “nshaka amazi ngo nkarabe intoki kugirango ntandura virusi. Dufite ikibazo cy’amazi ni yo mpamvu bigusaba kujya ku iriba kugira ngo uyabone.”

Mu kwezi kwa kane ni bwo inkangu yangije itiyo yafashaga kugeza amazi mu mujyi wa Nairobi no mu nkengero zawo.

Ku mavomero rusange usanga hari umurongo muremure w’abantu bashaka amazi bagasabwa gusiga metero hagati yabo gusa uwitwa Roda Angaya avuga ko ibi bidashoboka kuko buri wese aba ashaka kubona byibura na ritiro imwe y’amazi.

Muri iki gihugu abashinzwe gutanga amazi bari gusana amatiyo yangiritse aho imirimo kugeza ubu iri ku kigero cya 20% nk’uko bigaragara ku kinyamaru citiz

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutanga amazi mu mujyi wa Nairobi, Nashashon Muguna yagize ati “aho turi kwimurira umuyoboro nta nganku yakongera kuhaba.”

Kubera iki kibazo cy’ibura ry’amazi muri iki gihugu biri gutuma hari ingamba zo kwirinda ko icyorezo cya Covid 19 cyakomeza kwiyongera zitari kubahirizwa.

Kugeza ubu Kenya ni cyo gihugu cyo mu muryango Afurika y’ Uburasirazuba gifite umubare munini w’abanduye icyorezo cya Covid 19 aho bagera ku 2,216 abangana na 74 barapfuye mu gihe abamaze gukira ari 553.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *