Nigeria: Barasaba ubutabera ku mukobwa wiciwe mu rusengero

Sangiza iyi nkuru

Mu mpera z’icyumweru dusoje, umukobwa witwa Uwavera Omozywa w’imyaka 22 y’amavuko yiciwe mu rusengero muri Nigeria, abo mu muryango we bakaba basaba ko hashakishwa abishe umwana wabo.

Uwavera yashakaga kwiga maze ajya mu rusengero hafi y’umujyi abamo wa Benin City mu majyepfo ya Nigeria kuko yabonaga ari ho hatuje maze abagizi ba nabi bamusangayo bamugirira nabi nk’uko umuvandimwe we Judith yabitangaje.

Uyu munyeshuri wifuzaga kuzaba umuforomokazi, yapfiriye mu bitaro kuwa gatandatu hashize iminsi itatu akubitiwe mu rusengero.

Judith Omozuwa uvukana na nyakwigendera avuga ko umuvandimwe we yabanje no gufatwa ku ngufu.

Umuryango we uvuga ko bahamagawe n’umugore ukora ku rusengero rwa Redeemed Christian Church of God kuwa gatandatu nijoro ababwira ibyabaye ku mukobwa wabo.

Uwavera bamujyanye kwa muganga nyuma y’uko umwe mu bashinzwe umutekano amubonye aho n’ijipo yari yambaye bari bayiciye kandi umupira we wuzuyeho amaraso nk’uko Judith abivuga.

Nkuko bbc yabitangaje umuvugizi w’igipolisi cya leta ya Edo, ifite umurwa mukuru wa Benin City, yavuze ko bari guperereza ku byabaye nk’ubwicanyi, atari igikorwa cyo gufata ku ngufu.

Yavuze ko uyu mukobwa yapfuye nyuma y’imirwano ku rusengero gusa nta makuru arambuye yabitanzeho.

Uwavera nibwo yari agitangira muri Kaminuza ya Benin aho yigaga mu ishami rya microbiology akaba ngo yakundaga kujya muri ruriya rusengero baturanye kwigiramo kuko ari ahantu hatuje.

Amakuru atemejwe n’inzego zibishinzwe y’ibinyamakuru byaho, avuga ko itsinda ry’abagabo ryinjiye mu rusengero bagasambanya ku ngufu Uwavera nyuma bakamukubita bakoresheje kizimyamoto.

Kuwa kabiri w’icyumweru gishize, abanyanijeriya benshi bari barakajwe n’umupolisi ushinjwa kurasa akica umukobwa w’imyaka 16 witwa Tina Ezekwe mu mujyi wa Lagos.
Igipolisi cyatangaje ko uyu mupolisi yafashwe agafungwa.

Kuri Twitter abaturage ba Nigeria bagaragaza ko leta yananiwe guhangana n’ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse bibaza niba ababyeyi barera abana b’abahungu mu buryo bukwiriye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *