Nyiratebuka Alphonsine w’imyaka 67 , avuga ko yahungabanijwe bikomeye no kumara igihe kinini asemberana umwana we w’imyaka 12 bigeza n’aho afata icyemezo cyo kwiyahura kubera imibereho mibi yabonaga arimo abikurwamo n’umugiraneza wabaye amutije aho aba, akaba yishimiye gushyikirizwa inzu abamo n’urubyiruko rwibumbiye mu rugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi.
Aganira na Bwiza.com kuri uyu wa 30 Gicurasi ubwo uru rubyiruko rwatunganyaga inzu ye, igikoni n’ubwiherero mbere yo kubimushyikiriza ku mugaragaro, uyu mukecuru uvuga ko yagiye ahura n’ibibazo bikomeye mu buzima bwe, aho yashatse umugabo wa mbere akamwirukana avuga ko atabyara akamara igihe kirekire iwabo, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi agashakana n’umugabo wari ufunguwe ari yo yari afungiye ataye umugore we babanaga mbere bakabyarana abana 3.
Akomeza avuga ko uwo mugabo, kimwe n’abana 2 muri 3 bari babyaranye baje kwitaba Imana, umuryango w’uwo mugabo uramujujubya unamwirukana aho yabaga, aza gusanga afite n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA atagira n’ahandi aba, aba mu buzima bwo kugenda araraguza n’uwo mwana n’inzara rugeretse kugeza n’aho yatekereje kurangirisha byose kwiyahura, ariko ngo umugiraneza amutiza inzu abamo ngo anayimucungire kuko atayibaga hafi.
Avuga ko muri iyo mibereho isharira, urubyiruko rugize urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi muri aka karere rwamusezeranije kumwubakira ruranabikora, ku wa 30 Gicurasi rukaba rwarayimutujemo ku mugaragaro.
Yabwiye Bwiza.co.m ati ’’ Nubwo ngendana imbarega nke z’ubusaza n’ubwo bwandu no kutagira icyo kurya gihagije ariko nshimiye uru rubyiruko cyane runshyikirije iyi nzu, jye n’umwana wa njye ntituzongera kubunza imitima kandi no kuba yiga nabi kubera imibereho mibi na byo ndizera ko ubuyobozi buzabimfashamo akitabira ishuri neza, cyane cyane ko nashyizwe muri gahunda ya VUP hari utwo mbona twunganira inshuro mba naciye tukaramuka kabiri.’’

Avuga ariko ko agifite ikibazo gikomeye cyo kubona ibimutungana n’umwana we bihagije, iyi nzu nta mashanyarazi arimo ngo afashe uyu mwana kwiga neza, amazi meza ari kure ye, nta cyo kuryamira agira nta n’itungo yoroye kandi ngo aribonye yarifata neza, n’ibindi.’’
Perezida w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi Muneza Degrâce, yamwijeje kutamutererana haba mu buvugizi cyangwa mu byo bishoboreye ubwabo.
Ati ’’ Inzu tumushyikirije ifite agaciro k’amanyarwanda arenga miliyoni 3,ifite ibyumba 4 na salo, irimo sima hose,twanamwubakiye ubwiherero n’ubwogero kandi byose ni mu mbaraga zacu n’inama z’ubuyobozi, tukamwizeza ko nk’itungo,ku bufatanye n’ubuyobozi tuzarimushyikiriza,amazi meza tukavugana n’umuturanyi we uyafite uburyo yamworohereza kuyabona, amashanyarazi na yo turamukorera ubuvugizi, tuzamukorera n’akarima k’igikoni keza,n’ibindi akeneye ntituzamutererana.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Macuba iyi nzu yubatsemo Bigirabagabo Moise,avuga ko uyu mwaka bari bafite inzu 22 zagombaga kubakirwa abatishoboye,akishimira ko zose zigeze aheza.
Ati’’ Twagombaga kubakira abatishoboye 22, uretse iyubatswe n’uru rubyiruko,hari n’izindi zubatswe ku bufatanye n’abaturage natwe ubuyobozi, 18 bamaze kuzijyamo,izindi 4 na zo mu cyumweru kimwe ziraba zibonetse, dutangire gutekereza abandi tuzubakira umwaka utaha,barimo abasenyewe n’ibiza n’abandi bagituye ahadashobotse,imbaraga z’uru rubyiruko zikaba zigikenewe cyane.’’
Uru rubyiruko kandi ngo rwatangiye n’ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage b’aka karere guhangana n’icyorezo cya COVID-19, kubafasha kubona uturima tw’igikoni mu rwego rwo guhangana n’imirire mibi, no kureba undi utishoboye rwubakira,rugasaba abagenerwabikorwa gufata neza ibyo begerezwa.

4 Responses
Nyamasheke: Nyiratebuka wari umaze imyaka asembera yashyikirijwe inzu n’urubyiruko rwa FPR Inkotanyi
Rwose uyu mucyecuru nkange rubyiruko nishimiye icyi gikorwa tugejeje kuntego twihaye ,nibindi bisigaye tuzafatanya ntibizatunanira .