Ingaruka zishobora guterwa n’icyemezo cyo gukomeza gufunga ingendo

Sangiza iyi nkuru

Hirya no hino mu Rwanda, tariki ya 1 Kamena 2020 yari yitezwe na benshi ndetse hari n’abamaze iminsi irenga 15 barayiteguye kandi baramaze no gutegura ibyo bazayikoraho birimo nk’ingendo no gusubira mu mirimo ku bakozi bamwe nk’abamotari n’abashoferi bari bamaze igihe kitari gito moto zabo barazibitse.

Kuri radiyo zo mu Rwanda mu biganiro byazo bitandukanye abanyamakuru wasanga babaza ababakurikiye ibyo bakumbuye yewe no ku mbuga nkoranyambaga abenshi bahurizaga ku gukata uduce tw’umujyi dutandukanye bateze moto naho abandi bakavuga ko bari bakumbuye kongera kuva mu ntara baza mu mujyi wa Kigali ndetse tutibagiwe n’abavugaga ko nyuma y’uko akazi gahagaze babuze uko bava mu mujyi wa Kigali bajya mu ntara ku ivuko.

Bamwe mu bagenzi bari biteguye gutaha bazindutse mu museso bajya muri gare bizeye gusubira mu ntara ndetse hari n’abatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko baraye muri gare bagatungurwa no kubona bukeye nta nzu ifunguye cyangwa imodoka igeze aho bari.

Icyemezo cyaje gitunguranye

Abenshi mu baturage baraye batamenye amakuru y’impinduka zabaye ku cyemezo cyari cyafashwe mbere,batunguwe no kugera muri gare bakahabura Imodoka zibatwara ndetse bagasanga n’amazu akatirwamo amatike akinze nk’ibisanzwe nk’aho ntacyabaye.

Ntwali Jean Pierre ukora umwuga w’ubumotari yabwiye Bwiza.com ko n’ubwo akoresha imbuga nkoranyambaga na we amakuru yo gukomeza gusubika ingendo yayamenye amaze kwitegura ngo ajye mu kazi.Yagize ati”Leta yari yatwijeje ko uyu munsi dusubira mu kazi kacu ndetse yaramaze no kudupima coronavirus.Njye birantunguye cyane ariko nyine uyu ni umwanzuro tutaba dufite ikindi twawukoraho.”

Uretse abamotari n’abashoferi hari n’abaturage bari bamaze gusezera mu mazu bari bacumbitsemo kuko iyi ari gahunda bari bamaze iminsi myinshi bariteguye.

Ingaruka iki cyemezo gisiga

Kuba iki cyemezo cyatunguye abantu bari baramaze kwishyiramo ko bakomorewe ingendo n’akazi bishobora gusiga ingaruka zirimo iz’ubukungu ziyongera ku zari zisanzwe n’izindi zitandukanye.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’abaturage yasanze muri gare ya Nyabugogo biteze gutaha bayigaragarije kwiheba no kuba bibaza aho bagiye kugana nyuma yo gusezera no gutanga inzu bari bacumbitsemo.Umuturage witwa Nyiragasirwa yagize ati “Inzu twari ducumbitsemo twayitanze,twamaze gusezera, nta handi twajya kereka niba twibera ku muhanda.”

Ubusanzwe abenshi mu baturage bakodesha,iyo bateganya kwimuka babimenyesha ba nyir’inzu mbere y’iminsi igeze kuri 15 kugira ngo bimuke,bityo iyo minsi bakayishakamo aho kuba na nyir’inzu akayishakamo umukiriya mushya.Ibi birumvikanisha ko uwari wamaze gusezera azi ko agiye mu ntara biza kumugora kubona ahandi ajya nyuma y’uko inzu yabagamo iza kuba yagiyemo abandi cyangwa nta n’amafaranga yateganyije yo kuyishyura.

Uretse uruhande rw’imiturire,hari n’abantu baza kugwa mu kibazo cyo kubura amikoro kubera bakoze inyigo y’ibibatunga mu mujyi wa Kigali bigeza kuri iyi tariki bari bitezeho gutaha.

Ejo kuwa Kabiri tatiki 02 Kamena 2020 ni bwo icyemezo gishya ku bijyanye n’ingendo zihuza intara n’intara,intara n’umujyi wa Kigali ndetse no gusubukura imikorere y’abamora bizafatirwa ingamba mu nama y’Abaminisitiri nk’uko itangazo ryo mu biro bya Minisitiri w’Intebe ribivuga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *