Iminsi imaze kwihirika isaga 25 Umunyamakuru Jean Bigirimana w’ikinyamakuru Iwacu aburiwe irengero, kugeza ubu umuryango we ukaba umushakira mu bapfu nyuma yo kumubura mu bazima dore ko aho batangaje umuntu wishwe bafata iya mbere bajya gusuzuma ko yaba ariwe.

Nk’uko byatangajwe na Rfi, ngo ubwo hatahurwaga imirambo ibiri mu mugezi wa Mubarazi, umuryango wa Bigirimana ngo wari uhari urimo gusuzuma neza ko yaba ari we wishwe akajugunywa mo.
Umurambo umwe ngo wari uw’umuntu wishwe aciwe umutwe, umugore wa Bigirimana ngo akaba yarawusuzumye neza areba intoki n’ibirenge ko yaba ari umugabo we, gusa ngo yaje gusanga atari we.
Mu gihe umuryango we hamwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje guhangayikishwa n’uyu munyamakuru bakekwa ko yaba yarishwe, bitangazwa ko ari inzego za Leta zamushimuse ariko zikaba zidatangaza aho ari.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


