Anita Pendo usanzwe amenyerewe kuri RBA yahejejwe mu gihirahiro no kwibaza niba agomba kubanza gushaka umugabo cyangwa imodoka, nka kimwe mu bigomba koroshya ubuzima bwe bwa buri munsi.

Mu kiganiro Anita Pendo akora buri gitondo na bagenzi be kuri Radio, yumvikanye agisha inama abanyamakuru bakorana ndetse by’umwihariko abaza abamuteze amatwi ngo bamugire inama niba yabanza kugura imodoka cyangwa akabanza gushaka umugabo.
Zimwe mu nama yagiriwe n’umwe mu banyamakuru bakorana, yamubwiye ko agomba kubanza gushaka umugabo kuko hari igihe yagura imodoka ntabone umugabo, ariko anita abitera utwatsi avuga ko ari ukumushuka.
Yagize ati” mbure kwigurira imodoka ngo ni ukubera umugabo?no no no..”
Umwe mu baturage batanze ibitekerezo ku murongo wa telefoni yunze mu ry’abanyamakuru avuga ko umunsi Anita yabanje kugura imodoka kubona umugabo azabyivanemo kuko abasore benshi bazatangira kumutinya.
Anita atangaje ibi nyuma y’igihe gito atanze itangazo akangurira abasore kumubenguka bakaza kumusaba urukundo bakarubyaza umusaruro aho kugirango abe ari we ubasanga ngo abasabe ubushuti.
Yagize ati” Sinzagenda ngo niteretere umuhungu kugirango dukundane, basore muri he mutegereje iki? Murimo gukora iki? Mutegereje ko mbishakira? Muze munterete”
Anita Pendo yagiye avugwaho kujya mu rukundo n’abasore batandukanye barimo Nizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys, Producer David, ndetse yanavuzweho gukundana na Senderi ariko nyuma biza kuburirwa irengero.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


