Nyuma yo kunyagirwa imvura y’ibitego na Liverpool mu mukino wabaye mu mpera z’icyumweru gishize,Arsenal ngo igiye kugura abandi bakinnyi 2 bazayifasha kwihimira mu indi mikino iri imbere.

Arsene Wenger atangaza ko iyi kipe ikeneye ibikorwa by’ubucuruzi muri iyi Shampiyona, nyuma yo kubabazwa n’ibitego 4-3 yatsinzwe na Liverpool.
Uyu mutoza asobanura ko kandi impamvu Liverpool yamuboneranye ari uko abakinnyi bagize Arsenal barimo Per Mertesacker ,Laurent Koscielny bari mu mvune.
Yagize ati”Nibyo koko, hari abakinnyi dukeneye kandi twanabivuze kenshi no kuva mbere , kugeza ubu dukeneye abandi bakinnyi babiri kugirango turusheho kuzamura urwego rwacu”.
Yakomeje agira ati” twagize imbaraga haba mu myitozo no mu mitekerereze mu guhangana no gutsindwa , ubu ndahangayitse kuko nshaka gutsinda buri mukino bityo nigarurire igikombe”.
Abakurikiranira hafi umupira w’iyi kipe, bavuga ko ibyiri gurwa ry’abakinnyi bishobora kuba ari indirimbo Wenger atera akaniyikiriza, kuko ngo akunze kuvuga ko agiye kugura abakinnyi bakomeye amaso agahera mu kirere, n’abo agerageje kuvugana na bo akanga kurekura amafaranga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


